Abatoza 2 ba Rayon Sports bari kurebana ay’igwe kubera impamvu itangaje

Amakuru dukura kumboni yacu iri muri Rayon Sports nuko ubu umutoza ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga, Lebitsa Ayabonga n’umutoza mukuru Wade batari gucana uwaka.

Ibi byatangiye aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashakaga umutoza waza gutoza iyi kipe nyuma yo gutandukana na Zelfan,baje kuyiha umutoza wari wungirije Wade ayitoza igice kibanza cya shampiyona.

Wade nyuma y’igice kibanza cya shampiyona bagiye bakora ubutasi babaza abantu batandukanya harimo abakinnyi n’abandi bari hafi yiyi kipe.

Nibwo bageze kumutoza ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga, Lebitsa Ayabonga,bamubaza uko abona Wade niba abona yatwara igikombe cya shampiyona?nuko amubona muri rusange.

Yabasubije agira ati” ni umutoza mwiza kandi cyane ariko hari urwego atarageraho rwo kuba yatwara igikombe,ibyo yabyohereje umuyobozi wari wabimusabye nuko biza kugera kumutoza mukuru.

Wade akibimenya byaramurakaje cyane anavuga ko atakomeza gukorana n’umuntu utizera ko ari umutoza ukomeye.

Amakuru ahari aravuga ko hagati yabo umwe ashobora kugenda hagasigara undi,kubera umwuka mubi uri hagati yabo.

Rayon Sports atari ifite abatoza bahagije byaba bigiye kugorana.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda