“Tugiye kujya duherekeza amazi tuyageze aho agomba kugera atagiye mu ngo z’abaturage” kimwe mu byatangajwe na Meya w’umujyi wa Kigali.

Nyuma y’ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’U Rwanda cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba ndetse n’amajyaruguru muri Gicurasi 2023, bigahitana abantu barenga ijana ndetse  bikanasenya inzu zirenga ibihumbi bitanu, n’ibikorwaremezo bikangirika, ibi byongeye gukangura abayobozi mu bice bitandukanye by’igihugu batangira gushishikariza abaturage kwimuka mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga bakajya ahantu hatekanye.

Inkuru mu mashusho

Ni kubw’izo mpamvu rero ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzu zose ziriho ikimenyetso cya ‘Towa’ zigomba gusenywa ndetse ngo hari gukorwa ibishoboka ku buryo imvura iteganyijwe kugwa kuva muri Nzeri itazasanga zigihari.

Imiryango igera mu bihumbi birindwi ni yo yabarurwaga mu Mujyi wa Kigali nk’ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga cyangwa se aho bakunze kwita amanegeka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa, ubwo yari mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2023, yavuze ko kuba hakiri inzu zashyizweho ikimenyetso cyerekana ko zitemerewe guturwamo kizwi nka ‘Towa’ ari uburangare bwabayeho.

Anatangaza kandi ko hari imiryango irenga 4200 byiganjemo abakodesha cyangwa se abazwi nk’abapangayi yavuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bw’abayigize mu kaga ariko hasigaramo irenga 3000.

Mu mugambo ye yagize Ati “Bariya bavuyemo muri Gatsata bari bafite ‘towa’ yo kuva mu 2016. Twigeze kubivugaho ko natwe hari igihe turangara. Ubundi iyo hagiyeho towa, haba hari impamvu yagiyeho kandi ibyo byari byatewe n’imvura yaguye muri iyo myaka. Ubundi umuntu ntiyakabaye yaratuyemo, ni yo mpamvu ubu iziri kwimurwamo abantu tuzikuraho.”

Nyuma yuko bamwe bimutse rero kuri ubu hakomeje ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali kugira ngo imvura itazasanga abantu bakiri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa se mu manegeka.

Abajijwe niba inzu yose iriho towa izasenywa yasubije adategwa ati “Yego nibyo. Ahubwo turanagira ngo dutanguranwe n’iyi mvura, ni bwo bukangurambaga navugaga turi gukora.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Akarere gasigaranye ibice byinshi by’amanegeka ari Gasabo cyane cyane mu Murenge wa Gisozi na Kimironko no mu Karere ka Nyarugenge. Gusa avuga ko hari ahantu muri rusange hitwa amanegeka atari uko ari imisozi ihanamye, ahubwo ari inzu ubwayo iba ifite ikibazo ku buryo haramutse havuguruwe nk’uko byakozwe mu Biryogo, mu kagari k’Agatare ikibazo gihita gikemuka byoroshye.

Yakomeje kandi avuga ko mu 3131 byabaruwe harimo Nyabisindu na Kimisagara nubwo hatitwa amanegeka y’umusozi ariko ko usanga harimo inzu zimwe na zimwe zifite ibibazo gusa avuga ko hari umushinga wo gukora nk’ibyakozwe mu Biryogo bakaba bari kugenda begera umuryango umwe kuri umwe kugira ngo ukemure ikibazo cyo kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umujyi wa Kigali kandi utangaza ko imiryango igera mu bihumbi bibiri (2000) ikiri mu manegeka ikodesha gusa ibyo bavuga ko byoroshye kuyigisha ikahava, bagasigara bigisha ba nyiri inzu kugira ngo babe bakimukira ahandi.

Hari imishinga kandi yo kubaka za ruhurura mu bice bitandukanye no guha ubudahangarwa izihasanzwe kugira ngo zibashe kuyobora amazi neza ntabe yagera mu baturage.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa mu magambo ye kandi yagize ati “Tujya kureba aho amazi aca, tugafatanya n’abaturage mu muganda, hari ibintu tutajyaga dukora neza mu mihanda, tugakora imihanda ariko amazi ntituyaherekeze cyane ngo agere epfo, ni byo biri kugaragara ariko na byo turi kubikemura haba mu bice bya Karembure, Kigarama hariya amazi aturuka ku I Rebero, n’ahandi hose tubona tugomba gukora ibikorwa byo kuvana imyanda iba yaragiye mu nzira y’amazi. Ubu ni cyo gihe nyacyo cyo kubikora ariko tunubaka za ruhurura tunaziha ubudahangarwa kugira ngo zishobore gukomera ntizibe zasatira ingo z’abaturage.”

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza