Umunsi wa 1 wa shampiyona y’u Rwanda usize hari abatoza bihakanye abakinnyi babo, abandi baca amarenga ko batazayitindamo, udushya twawuranze Ku bibuga byose

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2023-2024 yatangiraga. Yari shampiyona igiye gukinwa hari impinduka nyinshi zabaye bitandukanye n’imyaka yabanje. Amakipe amwe atangira atwereka ko afite intego andi nayo atwereka ko bizasaba igihe.

Duhereye ku munsi wo Kuwa 5 tariki 18 Kanama ikipe ya Gasogi united yari yakiriye Rayon sports mu mukino ufungura shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Gasogi united. Uyu mukino waranzwe no kuba ikipe ya Rayon Sports yaratangiye igaragaza urwego rw’imikinire ruri hejuru mu gihe Gasogi United yo yatweretse ko ibyayo bitarakunda neza. Umukino ukirangira abafana ba Rayon sports bumvikanye baririmba indirimbo zo kwihenura kuri KNC Perezida wa Gasogi United.

Ku munsi wo Kuwa 6 shampiyona ntiyakinwe bari bawuhariye APR FC yo yatangiye ikina imikino ny’Afurika aho yariri gukina na Gaadiika FC yo muri Somalia byarangiye banganyije igitego 1-1.

Shampiyona yagarutse kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama aho habaga imikino 5.

Duhereye i Huye habaga umukino wahuzaga Amagaju na Mukura Victory Sports yari( Derby) y’Amajyepfo umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1. Wari umukino uryoshye gusa Abafana bawitabiriye bari bake cyane biturutse ku kibazo cyuko Amagaju yari yawakiriye yari yagize Tike ya make ibihumbi 2000FRW.

I Rubavu ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye Gorilla FC birangira banganyije igitego kimwe kuri kimwe, wari umukino wo gupimiraho u rwego rw’imikinire ya Etincelles itaragiye ku isoko rihambaye uyu mwaka.

I Kigali Kuri sitade ya Kigali Pele stadium ikipe ya Police FC yatsindaga Sunrise ya Muhire Hassan ibitego 2-0. Wari umukino mwiza by’umwihariko abantu bari bategereje kureba Police irimo abanyamahanga. Ikindi ni umukino utatojwe n’umutoza Mashami Vincent biturutse kubibazo yari yagize by’umuryango aho amakuru Kglnews yamenye ari uko umugore we yari kwa Muganga Kandi agomba kubagwa.

Étoile de l’Est yatsindirwaga na Musanze FC ku kibuga cyayo ingoma ibitego 4-1. Ikipe ya Musanze n’imwe mu makipe yiyubatse nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye. Ndetse kugeza Ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

I saa 18H00 kuri Kigali Pele stadium ikipe ya Kiyovu Sports yanganyaga na Muhazi United 0-0. Ni umukino kiyovu Sports yakinnye ifite abakinnyi 15 gusa Harimo 11 babanje mu kibuga na 4 bari ku Ntebe y’abasimbura biturutse kubibazo by’ibyangombwa bitaraboneka kubakinyi batandukanye bashya b’iyi kipe.

Uyu munsi As Kigali irakira ikipe ya Bugesera FC Kuri Kigali Pele stadium mu mukino ufunga uyu munsi wa mbere wa Rwanda premier league. APR FC na Marine FC nicyo kirarane gisizwe n’uyu munsi.

Udushya twawuranze uyu munsi wa mbere wa Rwanda premier League,

Kuwa Gatanu Abanyamakuru babujijwe gukora akazi nkibisanzwe aho babwiwe ko bagomba kureba nk’abafana, aho basanzwe bicara nta muriro wahageraga ngo babe bacomeka ama mudasobwa cyangwa ama telefone.

Ku mukino wa Rayon sports na Gasogi united umutoza YAMEN ZELFANi wa Rayon sports yagaragaye yenda gufatana na Hategekimana Bonheur mu mashati bagakizwa n’abakinnyi.

Kuri iki cyumweru Umutoza wa Sunrise FC Muhire Hassan yabwiye itangazamakuru ko nt’abataka afite nyuma yo kugarikwa na Police FC. Umusore Rukundo Abderrahmani w’ikipe y’Amagaju yatsinze igitego kihuse muri iyi shampiyona aho yagitsinze ku isegonda rya 20 gusa umukino ugitangira.

Ikipe ya Étoile de l’Est niyo yinjijwe ibitego byinshi 4, naho Peter Agbrevor niwe mukinnyi watsinze ibitego birenze kimwe yinjije ibitego 2.

Kugeza ubu Musanze FC niyo ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ifite amanota 3

2. Police FC 3pts

3. Rayon Sports 3pts

4. Mukura Victory Sports 1pts

ikipe za nyuma kurutonde ni Sunrise ya 15 na Étoiles de l’Est ya 16.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda