The Ben na Meddy abahanzi babiciye hirya no hino umuziki wabo wagiye nka nyomberi , ni iki cyabiteye? Menya byinshi kuri bo.

Abahanzi b’umuziki Nyarwanda Mugisha Benjamin na Ngabo Medard Jobert bamamaye mu mazina nka The Ben na Meddy. Ni abahanzi bamamaye kuva kera ariko kuri ubu tutakibona bagaragara cyane nk’uko babikoraga mbere. Mugihe cyabo bakiri abasore barabicaga bigacika mu ndirimbo kuburyo bari bafite abafana benshi kandi babakurikirana umunsi kuwundi. Nyuma aba bombi bafashe ikemezo cyo kubakana n’abo bakunze ariko kuva icyo gihe umuziki wabo wacitse intege. Haribazwa icyaba cyarabaye kugira ngo umuziki wabo uhungabane, ese Koko ni abafasha babo babigizemo uruhare cyangwa ni izindi mpamvu?

The Ben abamuzi neza babanje kumwibeshyaho ko atazi kuririmba igihe yabaga muri korari aho yabanje kuririmba bwambere yiga i Gahini. The Ben na Meddy binjiye mu muziki w’u Rwanda 2008 uhita uhindura isura munjyana yabo ya RnB injyana itarimenyerewe. Bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda nyuma bigera kure no mu mahanga. Ni abahanzi bari bafite igikundiro kandi bakunzwe cyane aho bahise bigarurira abafana mu Rwanda no mu mahanga. Mu ndirimbo zabo zambere nk’ AMAYOBERA’, ‘IGIPIMO’, ‘MUBWIRE’, ‘Inkoramutima’ n’izindi zahimbwe na Meddy muri kiriya gihe;  twavuga kuri ‘AMAHIRWE YANYUMA’, ‘RAHIRA’, ‘ESE NIBYO’, ‘AMASO KU MASO’, ‘UZABUZA’ n’ibindi.

Nyuma y’ahangaha ntazindi ndirimbo zongeye kuririmbwa cyangwa gusabwa ku maradiyo uretse izabo. Batangiye kujya bakoresha ibitaramo mu Rwanda no hanze yarwo. The Ben na Meddy basohoye album yabo yambere muri 2009. The Ben mw’uwo mwaka ahita ategura igitaramo cyo kumurika album ye yambere y’inzira 12. Ku ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben bagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika gutaramira mu gitaramo bise ‘Urugwiro Conference’.  Nyuma yo kuririmba, aba basore bahisemo kuhaguma no gukorerayo umuziki muri iki Gihugu. Aba basore bombi, baturutse mu Rwanda, bari mu bahanzi bakunzwe muri kiriya gihe. Bamaze imyaka mu muziki kandi bafite igikundiro kinini.

Kuva iki gihe abafana b’aba bahanzi batangiye kujya babahanganisha gusa kuruhande rwabo na bo umuziki wabo wakomeje gutera imbere. The Ben yaje kwitabira igitaramo “East African Party’ ku ya 1 Mutarama 2017. Yaje i Kigali yakirwa n’imbaga nyamwinshi n’umuryango we ibyishimo biramurenga ararira. Mu mafoto yafashwe hagaragaramo abo mu muryango we barikubyina bishimye. Meddy nawe yaje i Kigali mu gitaramo  aho yatumiwe mu birori bya Mutzig Beer Fest byabaye ku ya 2 Nzeri umwaka wa 2017.

Si ibyo gusa bitabiriye, bagiye bitabira ibitaramo byinshi cyane hanze y’u Rwanda. Hari igitaramo the Ben na Meddy bitabiriye cyabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kiswe urugwiro conference cyabaye kuri 4 Nyakanga 2010 aribwo bahise baguma mu iki Gihugu.

The Ben n’ibindi byamamare bahuriye muri One Africa Music Fest yabereye mu mujyi wa Dubai aho yari kumwe n’abandi bahanzi bazwi cyane bo muri Afurika. Igitaramo cyabereye muri Festival Arena ku ya 15 Ugushyingo 2019, cyakiriwe n’icyamamare muri muzika yo muri Nijeriya. Hari abahanzi nka; Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Tiwa Savage, Wizkid, Davido, Tekno, Teniola Apata, Harmonize, n’abandi. Ese kubera iki aho aba bahanzi bafatiye ikemezo cyo kurushinga batagikora ibitangaza mu muziki nka mbere?

Mu mwaka wa 2021 ku wa gatanu, tariki ya 22 Gicurasi, Ngabo Medard n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Etiyopiya nibwo bashakanye, i Dallas, muri Amerika. Ku ya 31 Kanama 2022, umuhanzi wo mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben, yasezeranye imbere y’amategeko na Pamella Uwicyeza. Nk’uko bigaragara hari umubare utari mwinshi cyane w’abafana bahise bacogora nyuma y’aho baboneye icyemezo cy’ababa bahanzi. Birashoboka ka ko harimo n’abafana ariko biteze ikindi kintu kuri bo.

Ariko ubwinshi bw’abafana bwo ntibwahubangamye cyane. Nyuma yaho aba bahanzi bafite abafana batari bake ku isi, abafana babo bahora biteguye indirimbo nshya zabo ariko amaso yaheze mu kirere. Haribazwa niba ari abafasha babo babiteye cyangwa se niba ari inshingano zabaye nyinshi. Iyo ugereranije umuziki wabo mbere y’uko bafata ikemezo cyo kubana n’abo bihebeye ubona ko umuziki wabo utagifite imbaraga.

Ntabitaramo bagikoresha kandi ntandirimbo bagisohora bibasaba igihe kirekire kugira ngo bahe abafana indirimbo nshya ubu hashize igihe kitari gito ntandirimbo nshya barasohora, ikintu batamenyerewe mu minsi yabo yambere.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi