BK Arena izashya! Burna Boy agiye kugaruka i Kigali.

Umuhanzi ukomeye cyane wo mugihugu cya Nigeria Burna Boy uherutse gutaramira i Kigali uri no mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika ari guhatana mu bihembo bya Trace award bizabera hano mu Rwanda.

Burna Boy yatangaje ko ashobora kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibi bihembo bya Trace awards bizabera muri BK Arena ku wa 21 Ugushyingo 2023.

Ni Kunshuro yambere uyu muhanzi azaba yitabiriye ibirori bitangirwamo ibi bihembo bya Trace Awards.

Burna Boy akaba ari guhatana mubyiciro bitandatu Kandi akaba ari mubahatana mubyiciro byinshi ari mubahabwa amahirwe cyane yo kubyegukana.
Uyu muhanzi aramutse yegukanye ibi bihembo byose yaba ariwe muhanzi ubikoze kunshuro yambere mubihembo bya Trace Awards

Ibyiciro uyu muhanzi ahatanamo ni Best male, Song of the year, Best Live, Best collaboration, Best artist, na Album of the year.

Abandi bahanzi bafite amazina akomeye bashobora kuzitabira uyu muhango uzatangirwamo ibi bihembo bya Trace Awards ni Rema, Asake, Ayra Star, Musa Keys n’abandi batandukanye.

Ibi bihembo biri guhatanamo n’abahanzi baba Nyarwanda batandukanye barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny sol, ndetse na Ariel Wayz.
Iki cyiciro cyirimo Abanyarwanda akaba Ari ikicyiro cyabo keep hariye bazahatanamo.

Ibi birori bya Trace Awards bizaba kubufatanye na BK Arena, RBA, na Rwandair.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga