Mu Karere ka Nyanza yagiye guhiga inyamaswa ,nayo iramuhiga bamusanga mu cyuzi yashizemo umwuka

Mu mudugudu wa Karwiru, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 54 y’amavuko witwaga Iryamukuru David, Akaba yarohamye mu mazi ya Bishya ari hagati y’akagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, n’akagari ka Mpanga, Mu murenge wa Mukingo cyane ko ari ho yarohorewe n’abarobyi ndetse n’abandi bari kumwe nawe mu gihe kandi yari yavuye iwe agiye guhiga inyamaswa.

Inkuru mu mashusho

Abatuye hafi y’aho yarohamye bavuze ko nyakwigendera yarimo yoga mu mugezi ari nako ahiga inyamaswa yitwa igihura (inyamaswa iba mu mazi), kuko ngo yavuye mu rugo iwe agiye mu buhigi yari asanzwe akora umunsi ku wundi anifashisha imbwa.

Mu kiganiro n’munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immacule yemeje ibyaya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo aho yagize ati “Yapfuye ubwo yambukiraga mu mazi avuye guhiga mu mudugudu wa Nyakabuye, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo.”

Iki Cyuzi cya Bishya kandi subwambere gitwara ubuzima bw’abantu, uyu nyakwigendera kandi akaba asize umugore ndetse n’abana batanu.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa gusa ntiwatinzeyo kuko bahise bamujyana iwe ku Mubuga gushyingurwa.

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro