Taliki 25 Gicurasi! Bwa mbere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umupira w’Amaguru

Umupira w'Amaguru wakinwaga hambere

Umuryango w’Abibumbye, ONU wahaye umugisha icyifuzo cya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Is, FIFA, Gianni Infantino cyo kugira taliki 25 Gicurasi Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umupira w’Amaguru, ndetse uyu uyu munsi watangiye kwizihizwa.

Ni ku nshuro ya mbere, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umupira w’amaguru “Ruhago”, ukaba n’umunsi uhurirana n’isabukuru y’imyaka 100 FIFA imaze iteguye irushanwa rya mbere ry’umupira w’amaguru ryahuje ibihugu byo mu bice byose by’Isi, ryabaye taliki 25 Gicurasi 1924. Hari mu mikino ya Olimpike yabereye i Paris mu Bufaransa.

Umwanzuro wo kwizihiza uyu munsi wafashwe na ONU tariki 07 z’uku kwezi ivuga ko “uretse kwidagadura” umupira w’amaguru ari “ururimi rw’Isi ruvugwa n’abantu b’ingeri zose” kandi rwambukiranya imipaka y’ibihugu, imico n’imibereho itandukanye.

Agaciro ka ruhago kabonwa neza cyane n’Umuryango w’Abibumbye. ONU bati “Umupira w’Amaguru ni Siporo ifite umwanya wihariye ku Isi”

ONU ikomeza ivuga ko ruhago ishobora gukura imbibi hagati y’abantu mu gihe yabahuje, ikaba yarema “ukumvikana, ukoroherana, ukubahana, ndetse n’ubufatanye.”

FIFA n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje umubano mwiza ndetse n’imikoranire ya hafi, aho bakoresha ubwamamare bw’Umupira w’Amaguru mu gukwirakwiza ubutumwa ubutumwa burokora ubuzima bw’abantu uruhumbirajana babarizwa mu mpande zose z’Isi.

Bagirana kandi n’imishinga iremereye igamije inyungu rusange, dore ko ku Isi habarurwa miliyoni nyinshi z’abantu batunzwe n’ibikorwa by’umupira w’amaguru uhereye ku bawubano nk’abakinnyi, abawutoza, abanyamishinga ndetse n’ababarizwa hafi y’ibikorwa by’umupira nka ba nyakabyizi, n’abakora ku buryo buhoraho.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryashinzweho taliki 21 Gicurasi 1904 i Paris mu Bufaransa. Kugera ubu rifite abanyamuryango 211.

Kuva umupira w’amaguru washingwa ntiwahwemye kuba isoko y’ibyishimo bya benshi! 
Umupira w’Amaguru wakinwaga hambere

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda