“Imvune zambanye insazi!” Amaganya ‘ya nyuma’ y’umutoza wa Man United mbere y’umukino wa nyuma na Man City

Umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag yashimangiye ko muri uyu mwaka w’imikino ikipe ye yazonzwe n’imvune by’umwihariko mu bwugarizi, dore ko yakoze impinduka 33 ku murongo w’abugarira; ibintu byatumye ikipe ititwara neza.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu mutoza wicariye intebe ishyushye yatangiye mu kiganiro kibanziriza umukino wa nyuma wa FA Cup Manchester United ifitanye na Manchester City ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gicurasi 2024.

Muri rusange, Manchester United yagize imvune z’abakinnyi inshuro 39 zitandukanye. Ni umukino umwe wonyine iyi kipe yakinnye ifite abakinnyi buzuye.

“Imvune zambanye insazi (nyinshi)! Nta gihe gishije mbanje mu kibuga abakinnyi 2 batandukanye mu mutima w’ubwugarizi ku nshuro ya 15 mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka!” Ten Hag avuga ku mvune zitamubaniye.

Yakomeje agira ati “Nakoze impinduka 33 ku murongo w’abugarira muri uyu mwaka. Sofyan (Amrabat) yakinnye mu b’inyuma ibumoso (ahazwi nko kuri N⁰ 3) inshuro enye. Twaravunikishije buri hamwe hose mu kibuga.

“Casemiro yamaze igihe kinini hanze y’ikibuga kubera imvune; Rasmus Højlund, umwataka twazanye yavunitse inshuro eshatu ariko ndakomeza ndatwaza, aha ni ho umwaka wacu w’imikino wari Uzingiye.” Erik Ten Hag mu burakari bukomeye.

Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi zuzuye kuri Stade y’amateka ya Wembley, Manchester United izaba ibura abakinnyi batandatu kubera imvune barimo ba myugariro nka Harry Maguire, Victor Nelson Lindœlof, Luke Shaw na Tyrell Malacia; kongeraho Mason Mount na rutahizamu Anthony Martial.

Manchester United iraba ishaka igikombe cya 13 cya FA Cup mu gihe Manchester City yo izaba ihanze amaso igikombe cya munani.

Erik Ten Hag ashobora kurara yirukanwe hatitawe ku biza kuva mu mukino wa nyuma wa FA Cup bafitanye na Manchester City, kuko Ubuyobozi bwa INEOS buyobowe na Sir Jimmy Ratcliffe bubona atazahura mahwi n’umushinga bategurira Manchester United.

Erik Ten Hag na Kapiteni we, Bruno Fernandes bamaze igihe batanga impamvu zatumye iyi kipe iza ku mwanya wa 8

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda