FA CUP! Manchester United yashoreje Manchester City iyitwara Igikombe

Kapiteni Bruno Fernandes yari yahise kwegukana Igikombe

Ikipe ya Manchester United yakatishije itike yo kuzakina imikino yo ku mugabane w’u Burayi nyuma yo kwegukana Igikombe cya FA “Cup” itsinze mucyeba wayo Manchester City ibitego 2-1.

Byari ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya FA Cup wabereye ku kibuga cy’amateka Wembley kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gicurasi 2024.

Wari umukino Manchester United yaje gukina nta muntu uyicira akari urutega bijyanya n’imvune z’abakinnyi yari ifite ndetse ndetse n’uko yitwaye mu mwaka w’imikino ikarangiriza ku mwanya wa munani.

Manchester United yari yashoye Kapiteni Bruno Fernandes nka rutahizamu, yatangiye neza ndetse ku munota wa 30 Alejandro Garnacho aba yafunguye amazamu.

Kuva ubwo Manchester City yahise yiharira umukira ku kigero cyo hejuru ireba uko yakwishyura, kuko kugera ku munota wa 35 Manchester City yari yihariye umupira ku kigero cya 80% kuri 20% ka Manchester United.

Icyizere cyakomeje kuba cyose ubwo Bruno Fernandes yahaga Kobbie Mainoo umupira maze nawe agahita yandika igitego cya 2, biba ibitego 2-0.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester United iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Manchester City itari isanzwiho gukora impinduka hakiri kare yahise izikora maze ikura mu kibuga Mateo Kovacic, Nathan Aké na Kevin De Bruyne; maze yinjiza mu kibuga Jérémie Doku, Manuel Akanji Obafemi ndetse na Julian Alvarez nk’uko bakurikiranye.

Igikomeye izi mpinduka zakoze ni ukwiharira umupira ndetse ikarema uburyo bwinshi bwabazwe imbere y’izamu binyuze muri ba rutahizamu babo nka Erling Braut Haaland, Phil Foden Walter ndetse na Bernardo Silva, ariko abasore ba Erik Ten Hag bari bazi neza icyo bashaka.

Kera kabaye ku munota wa 87 Julian Alvarez yahaye Jérémie Doku umupira mwiza ahita yishyuramo igitego kimwe maze umukino urangira utyo.

Manchester United yegukanye igikombe cy’igihugu, FA Cup ku nshuro ya 13, yagiherukaga muri 2016.

Manchester United yahise ikatisha itike yo kuzakina imikino ya Europa League nyuma yo kwegukana iki Gikombe, cyahise kinaba Igikombe cya 13 cya FA.

Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo, abana b’ikipe ni bo bayifashije kwegukana Igikombe cya FA Cup
Umutoza Erik Ten Hag na Kapiteni we Bruno Fernandes babikoze.

 

Nyuma y’umukino ibyishimo byari byose! 
Erik Ten Hag yishimiye bikomeye iki gikombe nk’uko yari yagihize 
Alejandro Garnacho 
Kapiteni Bruno Fernandes yari yahise kwegukana Igikombe

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda