Sobanukirwa neza ibijyanye no kongererwa imishahara kw’abarimu bamwe bari kwitiranya.

Mu gihe abantu bamwe bakomeje kwibaza ibijyanye n’uburyo umushahara w’abarimu wongewe. Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yasobanuye neza uko imishahara izajya itangwa.

Mu kiganiro na RBA Dr Uwamariya yavuze ko imishahara y’abarimu yongewe muri ubu buryo gukurikira.

Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), arava ku mushahara wa 57.639Frw hiyongereho 50.849 (88%), bivuze ko azajya ahembwa 108. 488Frw.

Umwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw, hiyongereho 54. 916 (40℅), ubwo akazajya ahembwa 191.811Frw.

Naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), arava ku 176.189 hiyongereho 70.195(40℅) ubwo bivuze ko azajya ahembwa 246.384Frw.

Ku bijyanye n’imishahara y’abayobozi b’amashuri.

Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 ajye ahembwa 152. 525 Frw, ubwo hongeweho 50℅.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ubumenyi rusange cyangwa irya TVT, azajya ahembwa 314.450Frw, ni ukuvuga ko yongereweho 58℅.

Abayobozi bungirije ari ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire barava ku 176.189 bajye bahembwa 283.656Frw bisobanuye ko bongereweho 61℅.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku mushahara 136.895 ajye ahembwa 283.656Frw, ubwo bongereweho 107℅.

Inkuru yo kongerwa k’umushahara w’umwarimu ni inkuru yashimishije benshi by’umwihariko abarimu bari bamaze igihe bataka ko umushahara bahembwaga utabemerera kujya guhahira ku masoko y’abandi.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.