Kirehe: Habaye Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’ abantu, inkuru irambuye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1Kanama 2022, mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, imodoka yari ifite ibirango bya Tanzania ( Plac) yo mu bwoko bwa Gipe yari itwawe n’ umushoferi witwa Mbarushimana Jean Paul , yahuye nikamyo yo mu bwoko bwa Benzi ikora impanuka batatu barimo shoferi bahita bitaba Imana ako kanya , undi yaguye mu bitaro bya Kirehe ubwo bari bamujyanye kwa muganga.

SSP Rene Irere, Umuvugizi wa Police Ishami ryayo mu muhanda , yatangarije ikinyamakuru rubanda dukesha ino nkuru ko iyo mpanuka yabaye ahagana mu ma saa sita niminota 40.Ati” nibyo koko imodoka ifite ibirango bya Tanzania ( Plac) Gipe yavaga Kirehe yerekeza Rusumo ihura ni Kamyo yo mu bwoko bwa Benzi ikora impanuka igeze mu murenge wa Kigina akagari ka Gatarama umudugudu wa Nyakizu, hanyuma abantu batatu barimo na Shoferi witwa Mbarushimana Jean Paul bahise bapfa ako kanya undi agwa ageze ku bitaro bya Kirehe”.

SSP Rene Irere yavuze ko bataramenya neza icyateye iyo mpanuka ariko hariho impamvu nyinshi zishobora kuba zabiteye harimo n’ umunaniro washoferi dore ko hari mu masaha y’ ijoro.

Mu butumwa bwa SSP Rene yatanze , yasabye abashoferi kujya bazirikana ko mu muhanda haba harimo benshi ataribonyine kuko ashobora guhura n’ ikindi kinyabiziga , cyane ahanu hari amakona menshi ndetse n’ ahamanuka bakajya bitwararika kenshi.

Umwaka ushyize 2021 impanuka zo mu muhada zahitanye abantu 655 nk’ uoo Polisi ishami ryo mu muhanda yabitangaje.

Related posts

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka