Sobanukirwa! Ese koko ibyo benshi bibaza mu masohoro habamo VitaminiB12 ? Ese iyi Vitamini yaba itera abakobwa n’ abagore gusa neza?

 

 

Benshi cyane muri iyi Si ya none usanga bafite amakuru menshi cyane ariyo natariyo.Muri aya makuru baba bafite usanga benshi muri bo bafite n’ibibazo bibaza.Benshi wumva bavuga ko mu masohoro habamo Vitamini B12.

 

Ubusanzwe amasohoro ni uruvange rw’intangangabo , amatembabuzi y’ururenda ariyo yitwa Amasohoro , poroteyine n’imyunyu ngugu , n’amavitamini anyuranye.Muri iyo myunyu ngugu harimo ; Kalisiyumu , chlore, manyeziyumu, azote , fosifore, potasiyumu , sodiyumu na zinc. Muri ayo masohoro habamo kandi Cetric Acid na fructose na lactic acid.Mu masohoro habonekamo Vitamini C na Vitamini B12.Ubwinshi bwazo buterwa n’imyaka y’umugabo , ibiro bye, imibereho ye, ni ukuvuga ibyo arya, ibyo anywa nubwoko bwa Siporo akora.

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batera akabariro ntagakingirizo bibarinda preeclampsia , indwara ifata abagore batwite mu gihembwe cya 2 , igatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ibyo rero biterwa na byabindi twavuze haraguru bigize amasohoro. Byagaragaye ko kandi kubagore bibarinda umunabi no kwiheba bijyanye no kwigunga.

 

Vitamini B12 igirira umugabo akamaro kurenza umugore kuko uko iba nyinshi niko bituma intanga ze ziba nzima zikanagira ingufu bikamurinda kutabyara.Vitamini B12 ifitiye umubiri akamaro kanini harimo gukora k’urwungano rw’imyakura no gutanga ingufu k’umubiri.

 

N’ubwo amasohoro abamo Vitamini B12, kuba umugore yayamira ntacyo byamumarira kuko ingano yayo aba arinto cyane.Nkuko bigaragara vitamini B12 ntaruhare rutaziguye igira mu gutuma umuntu agira uruhu rusa neza nk’uko ikinyamakuru Ubuzima Center kibitangaza.

 

Icyakora Zinc irimo irahagije kuko zinc irinda uruhu gusaza , ikanarinda iminkantari.Iyi zinc ntiyafatwa nkisoko yo gusa neza cyangwa kugira uruhu rwiza k’umukobwa cyangwa k’umugore utera akabariro.

 

N’ubwo vitamini B12 ari ingenzi k’umubiri ndetse ndetse na zinc twabonye haraguru, ntibikwiriye gutuma umukobwa cyangwa umugore akora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe ayikoranye n’uwo batashakanye (Ntibyemewe / ni icyaha) , kuko ingaruka ashobora guhura nazo zirenze kure ibyiza yabona kuri izo Vitamini n’imyunyu ngugu iba mu masohoro ikindi ni uko izi Vitamini ushobora kuzibonera mu biribwa ufata buri munsi.Ivomo: Ubuzima Center + Google Search

 

Related posts

Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.