Nyaruguru: Bishimiye serivisi z’ubuvuzi begerejwe n’ingabo na polisi by’igihugu

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru, bashimiye inzego zirimo Ingabo na Polisi by’Igihugu ku gikorwa zatangiye kigiye kumara ibyumweru bitatu, cyo kubegereza ubuvuzi, bakabasha kubona serivisi hafi byajyaga bibasaba gukora ingendo ndende bajya kuzishakira kure kandi bakanahatinda.

Bamwe mu baturage bagiye guhabwa  serivisi muri icyo gikorwa baganiriye na Kglnews bavuze  uko  babyakiriye.

Uwitwa Mukandori Esther wo mu mudugudu  wa Mubazi akagari ka Muganza mu murenge wa Muganza  yagize ati ”  Ndwara ibintu munda bikandya bikandya n’amatako simbashe kugira icyo nkora, iyi ndwara nakomeje kuyivuza birakomeza biranga noneho numvise ko hazaza abaganga b’inzobere ndaza ndavuga nti wenda haricyo bo bamfasha, ubu mfite icyizere ko ngomba kuvurwa nkakira”.

Undi  nawe witwa  Sibomuremyi Eugene wo mu murenge wa Nyagisozi yagize ati” Mfite uburwayi bwo mu mutwe ibintu biraniga nijoro kandi kumanywa ntibimfate,  nsanzwe nivuza hano ku munini, n’ibutare CHUB narahivuje ariko sinigeze nkira, ubwo rero numvise ko hano hazaza abaganga binzobere ndavuga nti ngomba kuhaza bakanancisha mu cyuma bakareba ikibazo kirimo. Iyi leta rero ikunda abantu bayo kuko yadusanze mu rugo  ituzanira  abaganga b’inzobere baradukunda pe”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Evelyne, yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira ko hagiye kuvurwa indwara ibitaro bya Munini bitari bifitiye ubushobozi bwo kuvura.

Ati” Haje abaganga bavura indwara tutari dusanzwe tuvura nk’indwara z’ababyeyi, hari ababyeyi bari bufashwe kubagwa bajyaga bajya kubagirwa ku bitaro bikuru n’ibintu byiza cyane rero twishimiye, si ababyeyi gusa n’abandi bose bajyaga kubagirwa ku bitaro bya kaminuza, uyu munsi barabikorerwa hano, ni ikintu cyo kwishimira cyane, ikindi ntabwo ari ukubaga gusa baravura indwara nyinshi, umuntu wakoraga urugendo rurerure uyu munsi aravurirwa hano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel,  nawe yashimiye cyane Minisiteri y’ingabo ndetse n’iya polisi kugikorwa kiza bagiye gukorera abaturage, aho avuga ko ari amahirwe akomeye bagize nk’akarere ka Nyaruguru.

Yagize ati” Mu byukuri nka karere ka nyaruguru ni amahirwe akomeye twagize mu bufatanye bwa minisiteri y’ingabo, mu bufatanye bwa polisi y’igihugu, mu bufatanye na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, by’umwihariko hari igikorwa cyo kuvura indwara zitandukanye, turabyishimira cyane kuko haje abaganga b’inzobere batandukanye by’umwihariko abaturutse mu bitaro bya kanombe”.

Yakomeje agira ati” Tuzi neza ko ari mu buryo bwo kugira ngo buri muturage yumve amerewe neza, ibi byose rero ni umusaruro uri kuva mu miyoborore myiza yimakajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, waduhaye ibitaro nk’ibi ngibi bya Munini, aduha n’ibindi bigonderabuzima n’amavuriro y’ibanze, byumwihariko rero nagira ngo nshimire aba baje gutanga ubu buvuzi bari bazwi kugutanga umutekano none baje no kuvura”.

Meya wa karere ka Nyaruguru yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubera ko bari gutanga ubuvuzi kubafite mituelle,  Ikindi ni ugukurikiza inama bagirwa n’aba baganga binzobere.

Iki gikorwa  gitangiye ku itariki 20 kizamara ibyumweru bitatu, Ibitaro bya munini bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 167.  Ibi bitaro kandi bikaba bifite ibigonderabuzima 16 bireberera. Byatangiye kuba ibitaro mu mwaka wa 2000, bitangira kuvugururwa mu 2019, bitangira gukorerwamo ku wa 04 Nyakanga 2022.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Evelyne, yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira ko hagiye kuvurwa indwara ibitaro bya Munini bitari bifitiye ubushobozi bwo kuvura.
Abaturage benshi bitabiriye ibi bikorwa babikunze cyane kuko byabaruhuye ingendo n’amafaranga.
Bishimiye serivisi z’ubuvuzi begerejwe
Abaturage babanje gusobanurirwa iyo gahunda

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.