Umunyamayeri akomeye cyane! Imibare y’umutoza mushya wa Liverpool iratangaje

Nyuma y’igenda ry’umunyabigwi wari umaze imyaka icyenda atoza Liverpool, Jürgen Klopp, iyi kipe yahaye akazi Umuholandi Arse Slot watozaga Feyenoord Rotterdam ikana Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere iwabo mu Buholandi “Eredivisie”.

Ku Cyumweru gishize ubwo hakinwaga imikino isoza Shampiyona y’Abongereza, Premier League, nyuma yo gutsinda Wolverhampton Wanderers igitego 2-0, ni bwo Jürgen Klopp yasezeye ku mugaragaro abafana ba Liverpool abasigiye ibikombe 7 bikuru.

Yahise abamurikira Arend Martijn “Arne” Slot w’imyaka 45 nk’uzaza kumukorera mu ngata. Yahamije ko ari umutoza mwiza kandi Liverpool na yo ikaba ikipe itagutererana ahereye ku buhamya bwe bwite. “Sinigeze ngenda ngenyine, ntimwigeze mugenda mwenyine, Liverpool FC ntizigera igenda yonyine.” Jürgen Klopp.

Mbere y’itangazwa rya Arne uzahita atangira inshingano ze taliki ya 1 Kamena 2024, hari hashize imyaka 131 Liverpool idatozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi [Netherlands].

Mu by’ukuri hagendewe ku mibare y’uriya Muholandi, aragaragara nk’umutoza ushoboye.

Mu myaka itatu y’imikino ‘seasons’ yamaze atoza Feyenoord Rotherham, ikipe ye yabaruwe nk’ikipe yateye igiteranyo cy’amashoti menshi agana mu izamu ndetse no hanze yaryo.

Muri icyo gihe kandi, Feyenoord ni kipe yambuye imipira myinshi muri Shampiyona y’Igihugu y’Abaholandi, ikaba n’ikipe yihariye umupira kurusha izindi mu gice cya gatatu cy’ikibuga “Final Third/⅓”.

Uyu mugabo wizihiza Isabukuru y’Amavuko buri taliki 17 Nzeri kandi, mu myaka itatu yamaze atoza Feyenoord Rotherham yabaye ikipe yabonye amanota menshi iturutse inyuma; yabanje kwinjizwa ibitego no kuyoboranwa umukino.

Nk’aho ibyo bidahagije, Feyenoord ye ni yo kipe yaremye uburyo bwinshi buteguye imbere y’izamu, ikaba n’iyasatiriye bihutiyeho kurusha andi makipe.

Arne Slot kandi aba na mwiza cyane iyo bigeze ku bugeni bwo bwo kugarira kuko ni we mutoza wandikishije imikino myinshi atinjijwe igitego; ibizwi nka ‘Clean Sheets’.

Uyu mutoza yatangiye kugaragaza ko ashoboye kuva mbere hose agitoza AZ Alkmaar na yo yo mu Buholand kuko abarirwa yabarirwaga impuzandengo y’amanota 2.11 kuri buri mukino; ibintu bitarakorwa n’undi mutoza wese mu myambaro ya AZ Alkmaar.

Muri AZ kandi yagombaga kuba yaratwaye igikombe cya Shampiyona neza cyane iyo hataza kwaduka icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi yose kigatuma imikino ihagarikwa harimo na Shampiyona y’u Buholandi.

Nyuma yo kwitegereza ibi byose, Ikipe ya Liverpool yabonye Arne ari we mutoza uyibereye ndetse kuri uyu wa Mbere taliki 20 Gicurasi 2024 imutazaho umusimbura wa Jürgen Klopp ku masezerano y’imyaka ibiri uhereye taliki ya 1 Kamena uyu mwaka.

Arne Slot w’imyaka 45 aje asanga ikipe izakina amarushanwa ya UEFA Champions League ndetse afite urugamba rwo guhangana n’ibigugu byo muri Premier League akagumisha ikipe ku rwego rwo hejuru.

Arne Slot yasigiye Feyenoord Rotterdam igukombe cya Eredivisie 2022/2013
Jürgen Klopp yashimye ko Arne Slot yamubera umusimbura

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda