Rutsiro: Amafaranga igihumbi umuyobozi yatse umuturage yatumye atabwa muri yombi

 

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’ umuyobozi w’ umudugudu watse ruswa umuturage y’ amafaranga igihumbi ahitwa atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko iyi ndonke yayatse uwitwa Bitegamaso bakunda kwita kizungu .Uyu Bitegamaso yabwiye Umuryango dukesha ino nkuru ko byatangiye bizigama mu matsinda mu Mudugudu, bamaze kugira amafaranga agaragara haza banki yitwa Urwego ibabwira ko yabaguriza.

Mu magambo ye yagize ati “hari impapuro bazanye zitagombaga kurenza umunsi zitarasinywa kugirango batwizere twagombaga gusinyisha mu buyobozi. Gitifu yatanze itegeko ko tugomba kubanza gutanga ejo heza turabikora, mpamagara mudugudu mubaza niba naza bwangu kuko jye nari namaze kwizigamira muri ejo heza ansubiza ko sinye ye ari 1000 cyangwa mitsingi. numvise taribyo nku munyarwanda wihesha agaciro nda murikodinga mbishyikiriza Rib” .

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagali ka Haniro yemeje amakuru y’ifungwa rya mudugudu ariko ko atazi ibyo akurikiranyweho.

Ubusanzwe umukuru w’ umudugudu ntamushahara agira ni umurimo ukorwa kubwitange ariko hari abakoresha ubwo bubasha mu kwaka indonke no guhutaza abo bashinzwe kuyobora, Kugeza kuri ubu Hashimana Jean Bosco afungiye kuri station ya RIB ya Gihango .

 

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.