Ikipe yo mu Rwanda ikunzwe n’ abenshi igihe ku rwego rumwe na Paris-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, amateka aranditswe

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’ abenshi mu Rwanda igiye gusinyana amasezerano n’ ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere RDB , ikazaba ariyo kipe ya mbere mu Rwanda izaba ikoze ayo mateka.

 

RDB kandi isanzwe ifitanye imikoranire n’ikipe ya Paris-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa . Biravugwa ko kandi izi kipe zombi zizajya zambara ikirango kimwe cya”Visit Rwanda”.Ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.

 

Ni amasezerano yaje yiyongera ku ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yasinywe muri Gicurasi 2018, yongererwa igihe mu 2021.Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri PSG, Cynthia Marcou, yatangaje ko hari byinshi byavuye mu myaka itatu yabanje y’ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bityo akaba ari andi mahirwe yo kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga n’ubukerarugendo bwarwo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Michaella Rugwizangoga, yavuze ko icyo kwishimira cyane ari uko ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda bwarenze kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, bigera no mu gusangizanya umuco, ubukorikori, ubuhanzi n’iterambere ry’umupira w’amaguru.Ati “Paris Saint-Germain ni urubuga rudasanzwe rutuma tugaragaza ibyiza by’u Rwanda muri miliyoni z’abafana ku Isi yose. Twishimiye gukomeza ubufatanye no kugera kuri byinshi twese hamwe”.Muri raporo y’umwaka wa 2022, mu bikorwa by’ingenzi byagezweho harimo ko “habashije kongerwa amasezerano y’ubufatanye na Paris Saint-Germain (PSG) kugeza muri Nyakanga 2025, bishimangira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu giteza imbere ubukerarugendo binyuze mu mikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda