Rutahizamu wakiniraga As Kigali yerekeje muri Bangladesh

Binyuze ku mbugankoranyambaga zayo, ikipe ya As Kigali yatangaje ko yamaze gutandukana na rutahizamu w’Umurundi ,Selemani Landry Ndikumana.

Uyu rutahizamu yerekeje mu ikipe yitwa Mktijoddha Sangasad Krira Chakra Football Club yo muri Bangladesh.

Nk’uko bitangazwa na As Kigali, uyu rutahizamu yerekeje muri Bangladesh ku ntizanyo, nubwo batifuje gutangaza igihe bamutije uko kingana.

Kuva yagera muri As Kigali,Ndikumana ntiyahiriwe n’iyi kipe kuko byamugoye kubona umwanya uhagije wo gukina bityo akaba yahisemo kwerekeza muri Asia.

As Kigali yamwifurije amahirwe masa

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda