NESA yasohoye itangazo ryihutirwa ku banyeshuri basoje ayisumbuye 2021/2022 bategereje amanota

Ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri, NESA(National Examination and School Inspection Authority), cyashyize hanze itangazo rireba abanyeshuri barangije ayisumbuye mu mwaka wa 2021/2022.

Ni itangazo rivuga ko abanyeshuri biyandikishije badafite indangamuntu n’abiyandikishije bafite izirimo amakosa, ko bakwiye kwihutita kuzishaka no kuzikosoza kugira ngo bazabashe kureba amanota yabo, kuko amanota kuri ibyo byiciro azarebwa hifashishijwe nimero y’umukandida na nimero y’indangamuntu.

Igihe ntarengwa cyashyizweho cyo kuba bashatse ibyo byangombwa ni tariki 30 Ugushyingo 2022.

Uwamaze gukosoza indangamuntu ye, aha copi yayo umuyobozi w’ishuri yasorejeho kugira ngo abishyire muri School Data Management System (SDMS).

Itangazo rya NESA rigenewe abategereje amanota

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro