Urubyiruko rw’abanye-Goma ruri mumyitozo ya gisirikare rwaciwe intege n’ubutumwa bwa Gen Sultan Makenga

Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bigaruriye utundi duce yuma ya Bunagana na Rutshuru ndetse bakiyemeza kudasubira inyuma, kurubu aba barwanyi ba M23 bahakanye ko badatewe ubwoba no kuba urubyiruko rwo mumujyi wa Goma rwitabiriye imyitozo ya Gisirikare ndetse aba bose agiye yo abasaga 300 bakaba bamaze kwiyirukana nyuma yubutumya Gen Sultan Makenga yatanze ababurira.

Abinyujije kumuvugizi wa M23 Col Willy Ngoma nkuko tubikesha Radio Okapi, Gen Sultan Makenga yamenyesheje uru rubyiruko ko M23 atariyo baza kwigiraho kujya kurugamba ndetse ababwirako mugihe bazaba bambaye imyambaro y’urugamba ntampuhwe zizazamo ndetse abamenyeshako gahunda M23 ifite ari ukurinda abaturage atari ukubateza umutekano muke. umuturage wese uzitwara nkuko amahame ya M23 abisaba ngo azahabwa agaciro nk’umuturage ndetse arindwe nkuko abatuye mumujyi wa Bunagana barinzwe ariko mugihe uru rubyiruko rwakomeza kwishora mubikorwa bya gisirikare,ngo ntabwo M23 izigera iborohera nagake ngo kandi ntagahunda yo gusubira inyuma aba barwanyi bafite.

Amakuru dukesha Gomanews aravuga ko nyuma yuko ubu butumwa butambutse, urubyiruko rwabasaga 300 bakaba banze kongera gusubira mumyitozo ya gisirikare bari bitabiriye ahubwo bahitamo inzira yo guhunga ndetse bivugwa ko benshi muri bo bahungiye muri bunagana uduce twamaze kwigarurirwa na M23. nkwibutse ko aba baturage bishoye mumyitozo ya Gisirikare nyuma yaho leta ya Felix Tshisekedi ikanguriye abaturage bose guhaguruka bagahangana na M23.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.