Rutahizamu ukomeye wa Rayon Sports ntiyishimye kubera umutoza atamukinisha agakinisha umunyamahanga utamurusha

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport ukina aca kuruhande Tuyisenge Arsene akomeje kubabazwa cyane nuko Haringingo Francis akinisha Paul Were kandi atamurusha umupira.

Tuyisenge Arsene yavuye mu ikipe ya Espoir FC aguzwe muri iyi meshyi ishize aza mu ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abandi bakinnyi iyi kipe yaguze harimo Iraguha Hadji, Mucyo Didier Junior ndetse n’abandi benshi.

Tuyisenge Arsene mu mikino micye amaze gukina muri Rayon Sports yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nubwo bitavuzweho rumwe n’abantu benshi bitewe nuko nta kintu yari yakagaragaje muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu nta kintu afashije yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports akajya akina asimbuye cyane ko iyi kipe yaguze abakinnyi beza kandi bakomeye bakomoka hanze y’u Rwanda barimo Paul Were, Mbirizi Eric ndetse n’abandi.

Gusa uyu musore ntabwo arimo kubyishimira, Amakuru ahari ni uko Arsene avuga ko Haringingo Francis akinisha Paul Were kandi atamurusha umupira.

Ibi ntabwo bivugwaho rumwe n’abakurikira umupira w’amaguru kubera ko bikunze kuba cyane ku bakinnyi babanyarwanda mu gihe baba bahamagawe mu ikipe y’igihugu Aho kuza bagakora cyane ahubwo bazamura intugu ngo bazi umupira bikaba byatuma cariyeri yabo irangira imburagihe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda