Amafoto: Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yakoze ubukwe n’umukunzi we bakundanaga

Nyuma yo kwambikwa impeta no gukorerwa ibirori bya Bridal Shower, Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe anakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba bamaze igihe bakundana.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, aho habayeho umuhango wo gusaba no gukwa Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

Uyu muhango ukaba wabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare. Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y’ubukwe irimo gusezerana imbere y’Imana.

Akoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo usezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze