Myugariro ukomeye cyane wa Rayon Sports yavuze ikintu kimwe cyamugoye akigera muri Rayon Sports bitungura benshi

Myugariro wa Rayon Sports, Ngendahimana Eric avuga ko ikintu cyamugoye akigera muri iyi kipe ari imvune gusa nta kindi ariko akaba ashimira Imana ko yakize ubu ameze neza.

Ngendahimana Eric mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira yasinyiye Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sports, gusa ntabwo yagize intangiriro nziza kubera ikibazo cy’imvune.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, imvune yaje gukira ndetse yatangiye no gukinira Rayon Sports, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko ikintu cyamugoye akigera muri Rayon Sports ari imvune nta kindi.

Ati “Njyewe meze neza imvune yarashize n’ubundi ikintu cyangoye cyari imvune, nta bindi bibazo nagize byari mvune ariko ubu byarashize nta kibazo. Muri Rayon Sports ikintu cyantonze ni imvune nta kindi, urutse imvune nta kindi ibindi ni ibisanzwe.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe muri iyi kipe ya Rayon Sports aho yavuze ko bamwakiriye neza.

Ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru, nagezemo banyakira neza nta kibazo na gito nigeze ngira, muri rusange ni ikipe nziza kandi banyakiriye neza muri rusange.”

Yasabye abakunzi b’iyi kipe kubaba hafi na we abizeza ko bazakora ibishoboka ngo babahe ibyishimo ari cyo gikombe.

Ati “Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ikintu nabahaho ubutumwa ni ukutuba hafi, bakatujya inyuma natwe ikintu cya mbere tugomba kubaba ni ibyishimo, ibyishimo rero nta kindi ni igikombe.”

Ngendahimana Eric yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC yavuyemo yerekeza muri Kiyovu Sports yakinnyemo imyaka 2 ubu akaba ari ku mwaka we wa mbere muri Rayon Sports.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda