Rusizi: Umunyeshuri wigaga mu wa 5 yitabye Imana

Nduwayezu Eric wigaga mu wa 5 w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’Amashuri rwa Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, mu ma saa munani z’amanywa, ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu munyeshuri w’imyaka 19, wari umuyobozi w’abandi bana bigana (Chef de classe), ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.

Yiriwe mu ishuri nta kibazo na kimwe afite cy’ubuzima kigaragara, saa munani z’igicamunsi ubwo yari avuye gukosora imyitozo ku kibaho na mwarimu ari mu ishuri, yageze mu mwanya we akicara ahita agagara, arerembura amaso, urufuzi rwinshi ruza mu kanwa, atangira gutera amaguru n’amaboko nk’ugiye gupfa.

Ati: “Bagenzi be baramufashe, natwe nk’abarezi mu mashuri twigishagamo, ubuyobozi bw’ishuri buraduhamagara, dushaka ingobyi hafi aho mu baturage, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nkombo, igihe bakimugezayo abaganga bagiye kumukorera ubuvuzi bw’ibanze, barebye basanga yapfuye, bikekwa ko yaba yaranapfuye akiri mu ishuri ntitubimenye,bakamujyana kwa muganga bagira ngo aracyarimo akuka naho byarangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yemeje aya makuru, avuga ko hagitegerejwe ibyavuye mu isuzuma rya muganga w’ibitaro bya Gihundwe yahise ajyanwamo ngo bamenye nyir’izina icyo yazize, kuko iyo ndwara yamufatiye mu ishuri igahita imwica uwo mwanya batarayimenya.

Yagize Ati: “Si indwara idasanzwe yadutse ku Nkombo ihitana abanyeshuri, turi no gukurikirana ngo tumenye koko niba nta burwayi bundi yari asanganywe. Ni inkuru ibabaje,y’inshamugongo ku bura umwana mu muryango no ku ishuri,ni ibintu biremereye cyane. Turababwira ngo bihangane,ko ubuyobozi bw’akarere bukomeza kubafata mu mugongo.’’

Hamaze iminsi mu bigo by’amashuri havugwa ipfu cyane ko no mu Ntara y’Amajyepfo hari uherutse kwitaba Imana ndetse no muri EAV Rushahi mu karere ka Gakenke naho hari Umunyeshuri uherutse kwitaba Imana azize inkongi y’Umuriro.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Rusizi

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro