Gakenke:Inkuba yakubitiye abana batatu ku ishuri Imana ikinga akaboko.

 

Mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, inkuba yakubise abana batatu b’abakobwa, ubwo bari inyuma y’ishuri bakina, bagezwa ku kigo nderabuzima aho bitaweho n’abaganga, bose bakaba bamaze gusubira iwabo.

Byabaye saa saba n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ubwo abana bari bamaze gufata amafunguro bitegura gusubira mu ishuri, imvura itangiye kugwa inkuba irakubita abana batatu bagwa igihumura, umwe ngo ababuka mu bitugu.

Nyuma y’uko abo bana bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo, bakurikiranwe n’abaganga ubu bose bakaba bamaze gusubira iwabo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza”.

SP Mwiseneza yagize icyo asaba abarezi, ati “Abashinzwe ibigo by’amashuri icyo tubasaba ni uko bashaka imirindankuba, ikindi bamenye ko niba imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri”.

Arongera ati “Inkuba yakubise bari hanze bakina, rero icya mbere ni ugushaka imirindankuba, ikindi abarezi bagomba kumva ko bariya ari abana babo bagomba kubarinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo. Imvura niba iguye abana ni bajye mu mashuri, birinde gucomeka bya bintu bishobora kuba byateza impanuka, abarezi nibarinde abana impanuka nicyo bashinzwe”

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com/Gakenke

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro