Simi yiyemeje kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo mu gihugu cya Nigeria wamamaye nka Simi yemeje ko intego ye ya mbere afite ari ukurwanirira uburenganzira bw’umugore.

Uyu mu mugore ni kenshi mu bihe bitandukanye yagendaga akora ibikorwa bimugaragaza nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore avuga ko Umugore agomba kujya akora ikintu aruko ari amahitamo ye. Kuri ubu yamaze kubyemeza ku mugaragaro ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore.

Ibi akaba yabigarutseho mu kiganiro na Tea withTea podcast ubwo yahamyaga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore ko Kandi intego ye ari ukubigeraho.

Yagize ati “Intego yange ya mbere nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore ni ukurwanirira uburenganzira bwabo, umugore akajya akora ikintu aruko ari amahitamo ye atabikoreshejwe n’ubwoba cyangwa se bitewe n’icyo umuryangomugari umwitezeho.”

Simi yashimangiye ko umugore na we afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka Kandi yihitiyemo, niba ashaka kuba uwibera mu  rugo, ashaka kuba umwe uhora yasohotse hanze kuryoshya, byose bibe kubwa amahitamo ye nk’uburengabzira bwe.

Uyu muririmbyikazi yakunze kugenda avuga ku kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsina gore anagaragaza ko ko akeneye uburinganire ku bitsina byombi imyaka myinshi.

Mu mwaka wa 2020, yagendaga asangiza abamukurikira ku rubuga rwa X agaragaza zimwe mu mbogamizi abagore bahura nazo bagerageza kugera ku ntego zabo muri iyi si isa n’aho yashyize abagabo imbere gusa.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu