Ruhango: Umubyeyi wari wibarutse impanga yapfanye nazo.

 

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango akagari ka Bunyogombe ,mu mudugudu wa Karehe, umubyeyi witwa Bazubagira Rebeca w’ imyaka 31 wari utwite inda ifite amezi 6 yibarutse abana babiri bahita bapfa ndetse nawe bidatinze yahise abakurikira.

Amakuru ahari avuga ko uyu mubyeyi yabyariye iwe murugo ko impamvu yatumye atabyarira kwa muganga ari uko atagiraga mituwele, ndetse bivugwa ko atajyaga yipimisha nk’umubyeyi utwite.

Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, yavuze ko uyu mubyeyi wari utwite Impanga yageragejwe gufashwa n’umujyanama w’ubuzima ariko bagasanga byarangiye ahamya ko ntaburangare bwabayeho.

Yagize ati” Kuba uyu mubyeyi ataripimishiga ntabwo atari uko yashishikarizwaga kwipimisha ahubwo umujyanama w’ubuzima yahoraga abimushishikariza, ndetse nabavuga ko habayeho uburangare ntabwabayeho kuko umujyanama yamenyeko umugore amaze kubyara yihuta ajya kumureba ngo agezwe kukigonderabuzima agera murugo asanga umubyeyi amaze kwitaba imana”.

Uyu mubyeyi witabye imana yari umwimukira mu karere ka Ruhango ariko abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko babajwe cyane n’abana ndetse n’uyu mubyeyi wari umaze kubibaruka , ko babuze umuturanyi wabo wari ubabaniye neza.

Related posts

Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce