Rubavu: Abanyeshuri bajyanwe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, haravugwa inkuru y’ abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda bakanacibwamo.

Iyi nkuru yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024,

Murindwa Prosper,Umuyobozi w’aka karere  yavuze ko aya makuru ari impamo, ko aba banyeshuri nyuma yo kurya ibishyimbo bivanze n’ibigori, baguwe nabi ndetse bajyanwa kwa muganga ari benshi cyane. Ati “Ni byo bariye ifunguro rya saa sita bamererwa nabi, ariko bahise bihutanwa kwa muganga ngo bitabweho”.

Ndatimana Ernest na Dukuze Nsabimana, babonye ko ibiryo batetse biguye nabi abanyeshuri, bahise batoroka ariko inzego z’umutekano zirimo kubashakisha.

Meya Murindwa avuga ko umuyobozi w’iri shuri, Mukeshuwera Justine, yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo abazwe kuri iki kibazo cyabaye mu kigo ayobora.Meya Murindwa ati “Ni ngombwa ko abazwa kuko ni umuyobozi kandi aba agomba gukurikirana ibikorerwa mu kigo ayobora, akagenzura niba ibihakorerwa byose byakozwe uko bikwiye”.

Yungamo ko mu gikoni ari ahantu hakwiye kugirirwa isuku kandi hakagenzurwa, ndetse abanyeshuri bakajya kurya ubuyobozi bwamaze gusuzuma ko ibiryo nta kibazo bifite, kugira ngo hirindwe ibibazo byose byatera uburwayi ababiriye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro