Mu karere ka Ruhango hari indwara yatangiye kugaragara ku banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi ibiri ishize, hakaba hafashwe 70 bafatiwe rimwe. aba banyeshuri bafashwe bababara umutwe cyane, umugongo, bafite umuriro umubiri wose bituma bacika intege.
Bamwe muri abo banyeshuri twabasanze bari mu busitani bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe z’ikigo Nderabuzima, bategereje ko babageraho bakavurwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye atari icyorezo, ahubwo ko ari ibicurane bisanzwe. yakomeje avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri iki Kigo cy’Indangaburezi, harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo ni ibisanzwe ibicurane birandura. kugeza ubu abanduye bose bahawe amahirwe yo kujya kwa Muganga.
Nubwo iyi ndwara isa n’ihangayikishije aba banyeshuri, ariko mu minsi ishize Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara y’ibicurane muri RBC, Dr Mucunguzi Hugues yavuze ko ibicurane biriho bidafite aho bihuriye n’Icyorezo cya COVID 19, ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba nka Guma mu rugo.