Rutahizamu ukomeye wanyuze muri Kiyovu Sports yaguzwe n’ikipe ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa

Rutahizamu wahoze muri Kiyovu Sports mu myaka itanu ishize, Shavy Warren Babicka yagiye gukina icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Uyu munsi tariki 18 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya Toulouse FC ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa ( Ligue 1) nibwo yatangaje kumbuga nkoranyambaga zayo  ko bishimiye kwakira rutahizamu Shavy Warren Babicka.

Uyu rutahizamu Shavy Warren Babicka w’imyaka 23 yakinaga mu ya Aris Limassol, ikina icyiciro cya mbere muri Cyprus.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Gabon yaguzwe miliyoni 2.7 z’amayero asinya imyaka itatu muri Toulouse.

Shavy Warren Babicka yanyuze mu yandi makipe nka Mangasport yavuyemo aza muri Kiyovu Sports nyuma y’urucaca yaguzwe na Aris Limassol,nayo yamugurishije akayabo muri Toulouse.

Uyu rutahizamu Shavy Warren Babicka ukinira ikipe y’Igihugu Gabon,ni urugero rwiza rw’umukinnyi wanyuze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akaba agiye gukina muri Ligue 1 kuko yakoze cyane.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage