Bruce Melody n’itsinda rye bashoye imigabane muri United Generation Basketball

Bruce Melody afatanyije n’itsinda rye bayobowe na Coach Gael, bagiye gushora imigabane muri United Generation Basketball mu rwego rwo guteza imbere siporo.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa United Generation Basketball (UGB), barinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, batangaje ko Bruce Melody na team ye, bashyize imigabane muri iyi ‘club’, bakaba bagiye gufatanya mu buryo bwo guteza imbere siporo ndetse n’uburezi.

Mu itangazo, Bruce Melody yavuze ko yabonye ingamba ndetse n’ikerekezo cyabo, yumva yifuje ko bakorana ndetse n’umujyanama we Coach Gael yungamo avuga ko bataje muri gahunda yo gushoramo imigabane ku bw’inyugu runaka, ko ahubwo bagiye no gufatanya bagateza imbere siporo ndetse n’uburezi.

Ni ibintu byakiriwe neza ndetse abantu barabyishimira ku bwo kuba bagiye gufatanya bagashyira hamwe mu guteza imbere siporo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu bagirana ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo basobanure byinshi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga