Riderman yahishuye amwe mu masomo yakuye mu muziki

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda nka Riderman ubereye benshi ikitegererezo mu muziki nyarwanda, yahishuriye abakunzi be amwe mu masomo yakuye mu muziki mu gihe kinini awumazemo.

Riderman umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda ndetse kugeza ubu akaba abereye benshi urugero bifuza kwinjira mu muziki cyane ko uyu mugabo afatwa nk’inyangamugayo ndetse akaba arangwa no kwicisha ubugufi avuga yakuyemo amasomo menshi ndetse amwe akaba ariyo atumye abasha kugera aho ageze.

Ubwo yari mu kiganiro kuri radio ya hano mu Rwanda ikora ibiganiro by’imyidagaduro Kiss FM, yatangaje ko mu gihe amaze mu muziki ko yigiyemo amasomo menshi harimo gukora cyane, gusenga cyane ndetse no kutareka ubwamamare bukakubana bwinshi muri wowe.

Riderman avuga ko udashobora gukora cyane utasenze ngo ngo uzagire icyo ugeraho, niyo mpamvu we gusenga abifata nk’intwaro imushoboza byose.

Ni kenshi usanga abantu bavuga ko umuntu wese ukora injyana ya Hip Hop aho ava akagera, ko nta kabuza aba afata no ku biyobyabwenge nk’uko abenshi babifata, gusa Riderman we ni kimwe mu bintu ashimwa na n’abantu ndetse na we usanga agira abantu baba bafata ku biyobyabwenge kubireka.

 

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu