Umutoza wa Liverpool Jurgen Kllop atangaje amagambo y’urucantege ku bakunzi b’iyi kipe.

 

Jurgen Kllop umudage utoza ikipe ya Liverpool yatangaje ko atazakomeza gutoza iyi kipe mu mpera za shampiyona y’Abongereza premier league umwaka w’imikino wa 2023_2024.

Mu kiganiro cyatambutse ku mbugankoranybaga za Liverpool kuri Uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 yagize ati:”Ndabizi ko bigoye Ari mu mpera za shampiyona nzagenda.”

Jurgen Klopp w’imyaka 56 yari yarageze muri iyi kipe muri 2015 kugeza ubu yari afite amasezerano azamugeza muri 2026 ariko bibaye ngombwa ko ayivamo atayarangije.

Uyu mutoza yatangaje ko ibyo gusohoka muri Liverpool yabimenyesheje ba nyirayo mu mwaka ushize mu kwezi kwa 10 ndetse anavuga ko akunda umujyi wa Liverpool, ikipe, abayobozi, abakinnyi, abafana na buri kimwe ariko nta wundi mwanzuro yagombaga gufata.

Yanavuze ko kandi impamvu agomba kuyivamo akeneye igihe cyo kuruhuka akajya hanze y’ibikorwa bya ruhago.

Mu mezi 5 asigaye kugira ngo uyu mwaka w’imikino urangire, ikipe ya Liverpool iracyafite ibikombe 4 bigishoboka iri gukinira birimo icya Premier League, Europa Legue, FA Cup ndetse n’icya Carabao Cup.

Jurgen Klopp kuva yagera muri Liverpool yatwaranye nayo igikombe cya Premier League ,FA Cup, Community Shield, UEFA Super Cup, Champions League ndetse n’icy’Isi cy’Amakipe (Clubs).

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda