Kamonyi: Umubyeyi wari ugiye kubyara yabuze ubuzima ataragera kwa muganga

Umubyeyi w’imyaka 35 y’amavuko Nagahozo Devotha yafashwe n’ibise mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 ubwo yajyaga kwa muganga kubyara ahita ahaburira ubuzima.

Uyu mubyeyi Devotha yari atuye mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yemereye dukesha ino nkuru ko UMUSEKE ko iyo Nkuru y’akababaro bayimenye uyu mubyeyi akimara kwitaba Imana.

Dr Nahayo avuga ko yavuye mu rugo iwe inda yamufashe ariko ko ubwo abari bamuherekeje bashakishaga uburyo yagera ku Bitaro yahise ahura n’ikibazo atarabona ubutabazi arapfa.

Ati “Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo avuga ko bohereje imodoka ijyana uwo mubyeyi mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo bawushyire mu buruhukiro.

Umuyobozi kandi yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko uyu nyakwigendera yari yababwiye ko kwa muganga abamusuzumye bari bamubwiye ko azabyara ku itariki 9 z’Ukwezi gutaha kwa Gashyantare.Umubyeyi asize umwana umwe.

Nshimiyimana Francois i Kamonyi/Kglnews.com

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.