RBC irasaba abaturage kwikorera ubutabazi bw’ibanze igihe barumwe na scorpion

RBC irakangurira abaturage kumenya kwikorera ubutabazi bw’ibanze wakora, ndetse n’ingamba zo gukumira, ibijyanye no kurumwa na scorpion, kugira ngo bagabanye ikwirakwira ry’ubumara bwazo mu mubiri, ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bamenyesheje iki ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (RBC) ibijyanye no kuba hari udukoko twa scorpion mu ngo zabo no mu nkengero zazo.

Dr. Edson Rwagasore, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kugenzura ubuzima rusange no kwitegura no gutabara byihuse muri RBC, yatangaje ko mu Rwanda hari amoko menshi ya scorpion, aho ubukunze kugaragara cyane ari hemiscorpius lepturus, ndetse ko izo scorpion zikunze kuboneka ahantu humutse, h’urutare kandi rimwe na rimwe zinjira no mu nzu z’abantu zishakisha aho ziba.

Ati “Bimwe mu bimenyetso byerekana uwarumwe na scorpion ni ububabare bwihuse, kubyimba, gutukura, n’ubushyuhe aharumwe. Rimwe na rimwe, ibimenyetso bishobora no kuba birimo kunanirwa, gutitira, kubira ibyuya, no guhumeka nabi. ”

Rwagasore akomeza atanga inama ko igihe warumwe na scorpion ugomba gukomeza gutuza kuko ubwoba bushobora kongera gukwirakwira k’ubumara, ndetse ugasukura neza aho yakurumye, kugira ngo wirinde ibyago byo kugira infection, hanyuma ushyire compress ikonje cyangwa ipaki y’urubura ahantu harumwe kugira ngo ugabanye ububabare no kubyimba.

Rwagasore yanavuze ko kugira ngo ufashe koroshya kubyimba, wazamura urugingo cyangwa niba uwo muntu warumwe agaragaje ibimenyetso bikomeye nko guhumeka nabi, kubabara mu gatuza, cyangwa gufatwa n’ikimeze nk’igicuri, yakwihutira kwa muganga bakamufasha.

Kugeza ubu nta kibazo cyazo kirandikwa, gusa RBC irasaba abaturage kwikorera ubutabazi bw’ibanze, byakomera bakagana ubuvuzi.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba