Mama Sava yavuze uburyo kujya gusenga byatumye abyara afite imyaka 17

 

 

Umunyana Annalisa wamenyekanye ku izina rya Mama Sava muri Filime nyarwanda y’uruhererekane ya Papa Sava, aherutse guhanurirwa ko agiye kuzashyingirwa na Papa Sava, gusa we arabihakana avuga ko uwabihanuye yabeshye igihumbi ku ijana (1000%), yavuze ko umwana we wa mbere yamubyaye nyuma yo guhurira n’umugabo wamuteye inda mu rusengero.

 

Uyu Mama Sava mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yahishuye ko umuntu babyaranye bwa mbere atari Umunya-Rwanda, ahubwo ko ari Umunya-Kenya. Aho yavuze ko ubwo yahuraga n’uyu mugabo yari afite imyaka 17, ari nabwo yamuteye inda akabyara umwana we wa mbere.

 

Mama Sava kandi yavuze uyu mugabo bahuriye mu rusengero rwa ADEPR, ubwo yari yagiye gusenga. Yakomeje avuga ko ubwo yahuraga n’uwo mugabo, atari azi icyongereza ndetse nawe atazi ikinyarwanda, gusa ngo niwe watumye amenya icyongereza ashobora kuba avuga kuri ubu.Ibi Mama Sava yavuze ni ubwambere yari abishyize hanze, abajijwe impamvu abivuze yavuze ko ibikomere byashize ntakimuteye ipfunywe. Mama Sava kandi mu kiganiro aheruka gukorana na The Choice, yavuze ko ibya videwo y’ubuhanuzi bamuhanuriye, ari videwo yo mu Ukuboza 2023, ndetse ngo ntabwo yari aziko aya mashusho azajya hanze.

 

Mu minsi yashize nibwo hatangiye gusakara amashusho Pasiteri Akim wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe, ubwo yarimo gusengera abantu ariko anabwiriza, yegeza kuri Mama Sava amwicaraho, aramurondora wese agera no ku byo kuba ngo Papa Sava yarigeze kumusoma ku itama nubwo Mama Sava atabihakanye. Uyu mu Pasiteri yavuze ko ngo uburyo Papa Sava yasome Umunyana bitari ibyo muri Filime ahubwo ko ngo harimo urukundo.

 

Uyu muvugabutumwa wari mu mavuta yo guhanurira Mama Sava, yavuze ko umugabo Imana yaremeye Umunyana Annalisa ari Papa Sava ndetse ko bagomba kuzakora ubukwe mu gihe cya vuba. Ati “Uzabona ubukwe bw’icyubahiro.” Ni ubuhanuzi bwabaye mu Kuboza 2023 gusa bamwe banditse ko Byasaga naho Mama Sava ariwe wishyuye Pasiteri ngo amuhuze na Papa Sava nubwo bitavuzweho rumwe.Icyakora nyuma y’ubu buhanuzi, yaba Mama Sava cyangwa Papa Sava ubwo baganiraga n’ibitangazamakuru bitandukanye bahakanye iby’ubu buhanuzi, bavuga ko ntacyo barenzaho ariko ntibabyizeye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga