Rayon Sports yumvikanye n’Umukambwe wayirengeje mu matsinda ya CAF Confederations Cup uzazana na rutahizamu ubigendana

Robertinho aragera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane!

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, “Robertinho” wagejeje Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup muri 2018 agiye kugaruka muri iyi kipe, akanayizanira rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Muhammad Shaban.

Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko uyu mutoza Robertinho wari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports icyakora ikibazo kikaba amafaranga, ubu noneho yamaze kumvikana nayo.

Robertinho w’imyaka 63 ategerejwe mu Rwanda aho agomba guhita atangira gukoresha iyi kipe imyitozo, dore ko inamaze ibyumweru bisaga bitatu yaratangiye imyitozo ndetse kuri uyu wa Gatandatu irakina umukino wa mbere wa gishuti na Gorilla FC hitegurwa shampiyona itaha.

Ni Robertinho kandi amakuru avuga ko Robertinho agomba kuzana na rutahizamu Muhammad Shaban wamaze gusezera kuri Kampala Capital City Authority FC yo muri Uganda yari amaze imyaka ibiri akinira.

Uyu Rutahizamu w’Umunya-Uganda w’imyaka 26 y’amavuko yatsinze ibitego byinshi [17] muri shampiyona iheruka. Uyu rero amakuru avuga ko yifuza gukorana na Robertinho.

Robertinho yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 ari na cyo Rayon Sports iheruka.

Robertinho yumvikanye na Rayon Sports!
Muhammad Shaban uri mu marembo amwinjiza muri Rayon Sports, yasezeye kuri KCCA aho biteganyijwe ko azana na Robertinho!

Related posts

APR FC yagaruyemo ikabakaba muri Miliyoni Frw mu matike yo kwinjira ku mukino wa FC Pyramids

Muri Rayon Sports inkuba ebyiri zahindiye mu gicu kimwe, Umunyamabanga ahitamo kuberereka?

Samuel Guellete yatangaje ko abitse urufunguzo rwo gutsinda Libye, yongera kugaragaza ishema atewe n’Amavubi