Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda uri mu muryango winjira muri Rayon Sports yasezeye ku ikipe yakiniraga

Shaban asanzwe ari n'umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu ya Uganda!

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Muhammad Shaban uvugwa mu biganiro na Rayon Sports kuri uyu wa Kane taliki 18 Nyakanga 2024 yasezeye kuri Kampala Capital City Authority FC yari amaze imyaka ibiri akinira.

Amakuru avuga ko n’ubwo Rutahizamu Muhammad Shaban ikipe ye ya KCCA yagerageje kumugumana ndetse ikamugereka amafaranga menshi menshi ashoboka ngo yongere amasezerano, yahisemo kubatera utwatsi.

Uyu munsi uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yanditse ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira abayobozi, abakinnyi ndetse n’abafana batahwemye kumushyigikira mu gihe kingana n’imyaka ibiri yamaze muri iyi kipe yashinzwe mu w’1963.

Ni Shaban kandi amakuru yizewe avuga ko ibiganiro na Rayon Sports bimaze iminsi bihagaze neza; ibisonanuye ko afite ikipe yamaze kumvikana na yo, icyakora ntibiramenyekana neza gusa Rayon Sports iri imbere cyane muri uru rugamba.

Ku rundi ruhande, Yanga SC yo muri Tanzania kuva mu kwezi gushize kwa Kamena yagaragaje ko iri kwifuza gusinyisha Muhammed Shaban, Rutahizamu w’umunya-Uganda watsinze ibitego byinshi [17] muri shampiyona iheruka.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko, yanyuze makipe nka Onduparaka FC, Raja Athletic de Casablanca, Vipers SC yavuyemo yerekeza muri Kampala Capital City Authority aho yasoje amasezerano ye mu mpera z’uku kwezi gushize.

Muhammad Shaban uri mu marembo amwinjiza muri Rayon Sports, yasezeye kuri KCCA!
Shaban asanzwe ari n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?