Perezida wa Argentine yirukanye Minisitiri wahatirije Lionel Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abakinnyi bibasiye Mbappé n’u Bufaransa

Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentine, Julio Garro yirukanwe mu nshingano ze nyuma y’amasaha make asabye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Andrés Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abakinnyi ayoboye baherutse kwijandika mu bikorwa by’irondaruhu bakoreye Kylian Mbappé n’abandi bakinnyi b’u Bufaransa.

Mu rukerera rwa taliki 15 Nyakanga 2024 Ikipe y’Igihugu ya Argentine “L’Arbicelestre” yegukanye Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika “cya Copa América” cya 16 ibifashijwemo n’igitego cya rutahizamu, Lautaro Martínez imbere ya Colombie.

Mu kwishimira iki gikombe cyari kibagize ababitse byinshi mu mateka, abarimo Enzo Jeremias Fernandez usanzwe akinira Chelsea bagaragaye baririmba indirimbo zibasira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Muri izi ndirimbo, bavugaga ko hari abakinnyi bakinira’u Bufaransa kandi baturuka ku Mugabane wa Afurika.l, bakomoza ku barimo Kapiteni Kylian Mbappé ufite Se ukomoka muri Cameroun na nyina we ukomoka muri Algérie n’abandi bityo bityo.

Nyuma y’ibi Isi y’Umupira yarahagurutse yamaganira ibi kure ivuga ko bidakwiye kurangwa muri ruhago, ari naho Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentine, Julio Garro yahereye asaba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Andrés Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abakinnyi ayoboye.

Ibi ntibyakiriwe neza n’Abanya-Argentine bakunze gushinjwa kutajya imbizi n’Abirabura.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Argentine kiyobowe na Perezida Javier Milei byahise bisohora itangazo rikura Julio Garro ku nshingano ze ashinjwa kwivanga no guhangara ubukombe bw’iyi Kipe y’Igihugu.

“Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Argentine bihamya ko nta guverinoma n’imwe ifite uburenganzira bwo kubwiriza Ikipe y’Igihugu ya Argentine: ibitse Igikombe cy’Isi na za Copa América ebyiri; cyangwa umuturage wemerewe kuyitegeka icyo gutekereza cyangwa icyo gukora.

Ni yo mpamvu Julio Garro yirukanwe ku mwanya wo kuba Minisitiri Wungirije wa Siporo”. Itangazo risezerera Bwana Julio Garro.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine y’ubu bafitanye amateka yihariye n’iy’u Bufaransa ahanini afite inkomokomuzi ku mukino w’amateka wahuje aya makipe yombi kuri ‘final’ y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar maze Argentine ikagitwara bigoranye itsindiye kuri za penaliti.

Kuva icyo gihe u Bufaransa bwakomeje kuba hejuru i Burayi, Argentine na yo ikaba ku gasongero k’ubuhangange muri Amerika, ihangana rikura kuva ubwo, icyakora Abanya-Argentine bakabyegereza umutima cyane kugeza na n’ubu.

Argentine yegukanye Copa América abakinnyi bayishimira bibasira u Bufaransa!

Related posts

Ikiniga mu ijwi rya Kapiteni Bizimana Djihad warangije inzira y’umusaraba Amavubi yanyujijwemo muri Libye, afungwa amasaha hafi 5

APR FC yagaruyemo ikabakaba muri Miliyoni Frw mu matike yo kwinjira ku mukino wa FC Pyramids

Muri Rayon Sports inkuba ebyiri zahindiye mu gicu kimwe, Umunyamabanga ahitamo kuberereka?