“Mbaye nanashaje, sinaba nsaziye ubusa”! Niyonzima Haruna yabwije ukuri abamushija ubusaza

Niyonzima Haruna avuga ko n'iyo yaba ashaje ataba asaziye ubusa!

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Niyonzima Haruna, uherutse gusinyira Rayon Sports nyuma y’imwaka 17 ayivuyemo yatangaje ko ibyo ubusaza avugwaho nta shingiro bifite kuko we ubwe yumva ko hari ibyo afite byo gutanga kandi ikibuga ari we mucamanza mwiza.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yatangaje kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2024, nyuma y’imyitozo ye ya mbere yabereye mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Haruna aganira n’Itangazamakuru yavuze ko ibyo ubusaza avugwaho nta shingiro bifite kuko we ubwe yumva ko hari ibyo afite byo gutanga kandi ikibuga ari we mucamanza mwiza.

Ati “Njyewe icyo nabwira abantu: icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, umupira bawukinira ahantu hagaragara. Abantu kuvuga ko nshaje ntabwo mbyanga, kuko nta n’ubwo naba nsaziye ubusa, ariko njyewe Haruna ntabwo nkunda kuvuga ibintu byinshi ku mupira w’amaguru, umupira urivugira mu kibuga”.

Uyu mugabo wamamaye cyane nka “Fundi wa Soka” mu mupira wa Tanzania avuga ko kumwita umusaza bimutera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo yerekanye ko ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “Ariko ibyo bavuga byose ngewe ndabikunda kuko bintera imbaraga zo gukora nkabereka ko nshoboye, ntabwo mbyitaho cyane, nta nubwo nabanga, buri wese agira uko areba, ariko icyo navuga nuko abayobozi ba Rayon Sports, gufata umwanzuro wo kunzana mu ikipe si uko ari injiji”.

Mu gusoza kuri iyi ngingo, Haruna yavuze ko akomeza gutangazwa no kumara imyaka irenga 18 yitwa umusaza, nyamara we agakomeza agakora akazi ndetse akanashimwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Ati “Gusaza kwanjye maze iyo myaka mbyumva, ahubwo cyeretse niba naracyecuye, kubera ko maze imyaka myinshi cyane numva bavuga ko nshaje ariko ngikora akazi. Ngewe ndashimira Imana igikomeje kuntiza imbaraga, kandi n’ubundi nzabereka ko nshaje ni bo bazafata umwanzuro”.

Uyu mukunnyi uvuka mu karere ka Rubavu, yagaragaye mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports, aho yari kumwe n’abandi bakinnyi Gikundiro yaguze muri iyi mpeshyi barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient, Abdul Rahman Rukundo na Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita “Kabange”.

Niyonzima Haruna avuga ko n’iyo yaba ashaje ataba asaziye ubusa!
Niyonzima Haruna avuga ko agifite ibyo gutanga mu kibuga kandi abantu bazabyibonera.
Haruna yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17 ayivuyemo!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?