Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya [AMAFOTO]

Prinsse Elenga Junior arasinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri!

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Junior Elenga Kanga, wari usanzwe akinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ikipe inakinamo Heritier Luvumbu Nzinga wakiniraga Rayon Sports mu mwaka washize w’imikino.

Prinsse Junior Elenga yageze mu Rwanda mu masaha ya nijoro maze yakirwa n’itsinda rya Rayon Sports ryari ryateguwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Uyu agomba gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Kane taliki 10 Nyakanga 2024.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Congo”. Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo muri Repubulika ya Congo [Brazzaville].

Amakuru agera kuri KglNews kandi yemeza ko umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga watandukanye na Rayon Sports mu mezi atandatu ashize, ari mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha impande zombi no koroshya ibiganiro.

Ibyo byatumye uyu mukinnyi w’imyaka 24 yumvikana na Rayon Sports mu buryo bworoshye maze agera i Kigali kuri uyu wa Gatatu, taliki 10 Nyakanga 2024, aho azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient iyi kipe yamaze gusinyisha.

Elenga Junior yageze i Kigali
Prinsse Elenga Junior yakiriwe n’abarimo umukozi wa Rayon Sports, Wasili uzwi cyane mu kiganiro Rayon Time!
Prinsse Elenga Junior arasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?