Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje abaturage gukuraho ikigo cy’inzererezi cyo mu murenge wa Rukomo

Dr Frank Habineza yijeje Abanya_Gicumbi kubakuriraho ikigo cy'inzererezi na za Transit Centres!

Umukandida_Perezida w’Ishyaka Riharinira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], Dr. Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu karere ka Gicumbi ko aramutse atowe, yaca akarengane ndetse agakuraho ibigo bifungirwaho by’igihe gito.

Ni ibikubiye mu migabo n’imigambi uyu mukandida yagejeje ku baturage b’akarere ka Gicumbi, aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Mudugudu wa Gurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 10 Nyakanga 2024.

Ahagana mu masaha ya saa Saba [1h00] z’amanywa, ni bwo Kandida_Perezida, Dr. Frank Habineza yari ageze mu Mujyi wa Gicumbi iruhande rw’isoko rya Kijyambere rya Gicumbi.

Mu byo yijeje abitabiriye bo muri aka karere harimo guca akarengane gukuraho ibigo bifungirwamo by’ igihe gito n’ibindi.

Yagize ati “Hano mwatubwiye ko hari ibibazo by’inzererezi (Transit Centers), nabyumvishe ko mwabivuze hano ngo mu Rukomo irahari. Gahunda dufite kuri ibi irafatika kuko yo ntabwo izategereza ingengo y’imari. Oya! ni ukuvuga ngo ari Rukomo ndetse n’ibindi bigo by’inzererezi byose biri mu gihugu muri biriya bigo bafungiramo abantu babyita inzererezi twasanze bitubahiriza amategeko. Itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda mwitoreye natwe twatoye, ugasanga umuntu afunzwe amezi atatu, umwaka nta dosiye afite, ugize amahirwe ukabona bakohereje muri Polisi byaba ari byiza ufite amahirwe kuko hari abajyayo nta dosiye bafite. Twebwe kugira ngo twubahirize ibiri mu mategeko yacu nuko ibigo by’inzererezi birimo no mu Rukomo bigomba kuvaho mu kwezi kwa Cyenda ni muramuka mutugiriye ikizere bizashoboka.

Umukandida ku mwanya wa Perezida, Dr. Frank Habineza yakomeje yizeza Abanya-Gicumbi ko nibaranuka bamugiriye ikizere bakamutora, iminsi mirongo itatu y’agateganyo ihabwa umuntu wakoze icyaha izavaho.

Ati “Icyo na cyo twagisuzumye kuko dusanga byakwigwaho ku bantu bafite ibyaha bikomeye birimo kwica abantu n’ibindi aribo bajya bavuga ngo turacyakora iperereza ariko tugasanga uko bimeze mu Rwanda abantu benshi bafatwa bagafungwa iminsi 30 y’agateganyo nta bimenyetso bihari.”

“Ugasanga urukiko nyuma y’umwaka, imyaka itanu baravuze ngo kanaka dusanze ari umwere, kandi yarafashwe agafungwa ugasanga umuryango we warabaye nabi ari umugore ugasanga baramwitabiriye baba ari umugore bafunze ugasanga umugabo we yashatse abandi bagore, ugasanga akazi wari ufite barakwirukanye, ugasanga ubuzima bwose bwarangiritse nyamara warafungiwe ubusa bagasanga uri umwere, ibyo bintu bigomba gucika mu Rwanda burundu, Ahoooo!!!”

Abakandida batatu ni bo bahataniye umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Nyakanga ari bo: Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza w’Ishyaka Riharinira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], na Mpayimana Phillipe, umukandida wigenga.

Biteganyije ko ku wa Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2024, Umukandida_Perezida, Dr. Frank Habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Musanze na Burera, gusa Abanya-Gicumbi bakaba bamwijeje kumutora 100 % kuko imigabo n’imigambi bye byabanyuze.

Dr Frank Habineza yijeje Abanya_Gicumbi kubakuriraho ikigo cy’inzererezi na za Transit Centres!
Taliki 12 Nyakanga, Dr Frank Habineza arakomereza i Musanze na Burera!

Abaturage bari bitabiriye kumva imigabo n’imigambi bya Dr. Frank Habineza!

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda