Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza “The Three Lions” yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda iy’u Buholandi “Les Oranges” ibitego 2-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza mu irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugababe w’u Burayi, EURO ya 2024 iri kubera mu Budage.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade Signal Iduna Park mu mujyi wa Dortmund kuva saa Tatu z’Umugoroba kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024, aho umusifuzi w’Umudage, Félix Zwayer ari we wari watamiye ifirimbi.
U Buholandi bwisanze mu mukino mbere, kuko bigeze ku munota wa 7 gusa, Declan Rice yakoze amakosa atakaza umupira ari mu kibuga hagati mbere gato yo kwifatirwa na Xavi Simons, ahita yigira imbere arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cy’u Buholandi kiba kirabonetse.
Bidatinze, Kapiteni Harry Kane yahise agomborera u Bwongereza. Ni igitego cyari giturutse ku ikosa myugariro w’u Buholandi, Denzel Dumfries yari akoreye Harry Kane ari mu rubuga rw’amahina bituma umusifuzi atanga penaliti nyuma yo kuva kuri VAR n’ubundi iterwa n’uyu rutahizamu ariyinjiza neza cyane.
Ku munota wa 30 w’umukino, u Buholandi bwari butsinze igitego cya 2 habura gato ku mupira waruhinduwe na Xavi Simons maze Denzel Dumfries ashyiraho umutwe uragenda ukubita igiti cy’izamu.
Umukino ugana ku musozo ku munota wa 90+1, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Ollie Watkins wari winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yarahawe na Cole Palmer nawe wari winjiye asimbuye.
Iyi ntsinzi yahise iha u Bwongereza itike y’umukino wa nyuma, aho buzakina Espagne [Yasezereye u Bufaransa] ku Cyumweru taliki ya 14, kuri Stade Olympistadíon mu murwa mukuru, Berlin w’u Budage.