Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Junior Elenga Kanga, wari usanzwe akinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ikipe inakinamo Heritier Luvumbu Nzinga wakiniraga Rayon Sports mu mwaka washize w’imikino.
Rayon Sports yari imaze iminsi myinshi myinshi ishakisha rutahizamu wuzuye kimwe n’abandi bakinnyi bakina imbere mu mpande basatira izamu nyuma yo gutakaza abarimo Tuyisenge Arsene, Youssef Rarhb, na Joachiam Ojera wari waragiye umwaka ukiri mu ntangiriro.
Amakuru agera kuri KglNews yemeza Rayon Sports yabonye uwo ishima ndetse ikaba yaranahise itangira ibiganiro na we, ubu bikaba biri kugera ku musozo nk’uko amakuru abihamiriza KglNews.
Ni Prinsse Junior Elenga Kanga wavutse taliki 22 Gicurasi 2000; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 24 y’amavuko.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Congo”. Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo muri Repubulika ya Congo [Brazzaville].
Amakuru agera kuri KglNews kandi yemeza ko umukinnyi Heritier Luvumbu Nziga watandukanye na Rayon Sports mu mezi atandatu ashize, ari mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha impande zombi no koroshya ibiganiro.
Ni yo mpamvu uyu mukinnyi w’imyaka 24 yamaze kumvikana na Rayon Sports mu buryo bworoshye ndetse akaba azagera i Kigali kuri uyu wa Kabiri, taliki 8 Nyakanga 2024, aho azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient iyi kipe yamaze gusinyisha.