Rayon Sports WFC yerekanye abakinnyi bashya yaguze(Amafoto)

Uyu munsi tariki 4 Mutarama 2024 nibwo umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidele UWAYEZU yasuye imyitozo y’ikipe yitegura gutangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Aho bamuritse ku mugaragaro abakinnyi bashya bavuye muri AS Kigali WFC Immaculée UWIMBABAZI, Alodie KAYITESI na Libelle NIBAGWIRE wahoze ari Kapiteni wa As Kigali WFC

Aba ni bo ikipe ya AS Kigali yagendegaho none Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore,banganya amanota ikomeje kubatwara abakinnyi bingenzi bigaragaza intego ifite zo gutwara ibikombe.

Ikipe ya Rayon Sports WFC irifuza gutwara igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutwara icyo mu cyiciro cya kabiri.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]