APR FC na AS Kigali ziri guhatanira myugariro ukomeye w’umunya-Nigeria

 

 

Mu rwego rwo kwiyubaka no gukomeza ubwugarizi bwazo , APR FC na AS Kigali ziri guhatanira myugariro ukomoka muri Nijeriya.

 

Amakuru yizewe neza agera kuri KGLnews, n’uko myugariro wo hagati Frank Onyeabor Chukwuebuka ukomoka muri Nigeria ariko kuri ubu akaba akinira Sunrise FC ageze kure ibiganiro n’ikipe ya APR FC, ariko na AS Kigali irarekereje ngo nayo ibe yamwongera mu bandi bakinnyi isanganwe.

 

N’ubwo aya makipe akomeje guhatanira uyu mukinnyi, umutoza wa APR FC niwe uri gusaba cyane ubuyobozi bw’ikipe ye kuba bwamuzanira uyu myugariro, dore ko yanyuzwe n’imikinire ye mu mukino ubanza wa Shampiyona wabereye kuri Sitade ya Gorogota mu karere ka Nyagatare.

 

Uburyo ayobora bagenzi be mu bwugarizi n’ubuhanga agaragaza mu kugarira biri mu byanyuze umutoza Thiery Froger ndetse akaba yifuza ko igihe cyo kongeramo abakinnyi muri Mutarama 2024 cyazarangira amubonye.

 

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Sunrise FC uyu musore abarizwamo, bavuga ko batiteguye kuba barekura uyu mukinnyi mu gihe cyose batarabona umusimbura we, gusa ubu iyi kipe iri gukoresha igeragezwa abakinnyi 7 barimo naba myugariro.

 

Chukwuebuka yageze muri Sunrise FC muri Nyakanga 2023, aho yaje nk’umukinnyi wigenga ‘Free Agent’ ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

 

Mbere yo kuza muri Sunrise FC yanyuze mu makipe nka Viablen Stars, Future Eagles na Nagerian Air Force FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda