APR FC yisanze mu nzira y’inzitane mu gikombe cy’Amahoro

 

Tombola ya 1/8 y’imikino y’igikombe cy’Amahoro yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024 yasize Apr Fc izacakirana na As De Kigali.

Si ubwa mbere ikipe y’ingabo z’igihugu igiye guhura n’ikipe y’Abanyamugi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro dore ko igikombe ikipe ya As De Kigali iheruka gutwara muri 2022 yari yatsinze ikipe ya Apr Fc igitego 1_0.

Ikipe ya As de Kigali ikunze kugora cyane ikipe ya Apr Fc nubwo muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yawutangiye nabi.

Igice cya mbere cya shampiona y’uyu mwaka yagitangiye nabi,bitandukanye n’ikipe ya APR FC kuko yagishoje iri ku mwanya wa mbere

Kuri ubu ikipe ya Apr Fc iri muri Zanzibar mu irushanwa rya Mapinduzi cup aho imaze gukina imikino ibiri,uwo yatsinzwemo na Singida Fountain Gate ya Meddy Kagere ibitego 3_1,ndetse nuwo batsinzemo na Jeshi ka Kujenga Uchumi ibitego 3-1 harimo bibiri bya Niyibizi Ramadhan.Irasoza imikino yo mu matsinda kuri uyu wa Gatanu bakina na Simba sports Club saa 19:15 z’i Kigali.

Dore uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa 17 Mutarama:

Vision FC vs Musanze FC
Gorilla FC vs Kiyovu SC
AS Kigali vs APR FC
Bugesera FC vs Marines FC
Addax FC vs Mukura VS
Gasogi United vs Muhazi United
Kamonyi FC vs Police FC
Interforce FC vs Rayon Sports

Igikombe cy’Amahoro giheruka cyatwawe na Rayon sports itsinze mukeba wayo APR FC igitego 1_0.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]