Rayon Sports ku nshuro ya gatatu igiye guhomba miliyoni zisaga 80RWF

Umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC wongeye gusubikwa!

Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, tariki 19 Ukwakira 2024 ushobora kugirwa ikirarane n’umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN uteganyijwe gutangira tariki ya 16 Ukwakira 2024.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukino ugizwe ikirarane dore ko mbere na mbere wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko kuko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League, byarangiye “Gitinyiro” isezereye Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Uyu mukino wahise wimurirwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Mu by’ukuri, uyu mukino wakabaye nyuma y’iminsi ine Amavubi yakiriye Ibitarangwe “Les Guépards” bya Bénin kuri Stade Nationale Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025. Uyu mukino uzakinwa tariki ya 15 Ukwakira 2024 kuva saa Kumi n’Ebyiri.

Amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko iyi “Derbie de Milles Collines” ku nshuro ya gatatu igiye kuba kwegezwa inyuma kugira ngo hategurwe Ikipe y’Igihugu y’Abakina imbere mu gihugu [CHAN 2025], aho umukino wa mbere w’ijonjora uzaba hagati ya tariki ya 25 na 27 Ukwakira 2024.

Bivuze ko Amavubi ya CHAN yahita atangira umwiherero nyuma ya Bénin, tariki ya 16 Ukwakira 2024.

Ibi bisobanuye ko umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC taliki ya 19 Ukwakira [10] 2024, ubaye ikirarane kuko utahurirana n’umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN uteganyijwe gutangira tariki ya 16 Ukwakira 2024.

Rayon Sports yateganyaga nibura miliyoni zitari hasi ya 7 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukino, cyane ko amakuru yizewe yemezaga ko iyi kipe batazira “Gikundiro” yaba yari yagize uruhare mu kwakira APR FC muri Derby mu mukino ubanza.

Umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC wongeye gusubikwa!

Related posts

KNC yasabye Cleophas Barore na Sandrine Isheja kwirukana abanyamakuru ba Siporo bari kuri Radio Rwanda

Imvune ikomeye ya Ter Stegen yahatirije umukambwe wari warasezeye ruhago gusubira mu izamu rya FC Barcelona

APR FC ikubutse mu Misiri yageze mu Rwanda yubitse umutwe [AMAFOTO]