Intsinzi ya APR FC kuri AZAM yahombeje Rayon Sports atari munsi ya Miliyoni 75 RWF

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe taliki 14 Nzeri ugomba gushakirwa ikindi gihe uzakinwaho!

Umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC wahinduwe ikirarane n’uko APR izaba ifitanye umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League igomba guhuramo n’ikipe izava hagati ya Pyramids na JKU.

Ni nyuma y’uko APR FC isezereye mu buryo budasubirwaho Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza Azam yari yawutsindiye iwayo i Chamazi muri Tanzania igitego 1-0 cy’Umunya-Columbie, Johnier Blanco.

Ibi byahise bihesha iyi kipe ibitse ibikombe byinshi bya Shampiyona y’u Rwanda [22] itike yo kwitabira imikino y’icyiciro gikurikiyeho, aho hari amahirwe y’uko izahura na FC Pyramids yatsinze JKU FC ibitego 6-0 mu mukino ubanza.

Uwo mukino wa CAF Champions League uteganyijwe gukinwa hagati ya taliki 13 na 15 Nzeri [9] 2024 aho iyi kipe yambara Umukara n’Umweru izakira Pyramids mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League muri Stade Nationale Amahoro, i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bisobanuye ko umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC taliki ya 14 Nzeri [9] 2024, ubaye ikirarane kuko APR FC izaba iri mu myiteguro y’uriya mukino wa CAF Champions League.

Rayon Sports amafaranga yari yiteze mu kwinjiza abantu kuri Stade ntabwo ikiyaboneye igihe kuko izarindira igihe FERWAFA ifatanyije na Rwanda Premier League bazawushyirira udahuriranye n’aya marushanwa APR FC ihagarariyemo u Rwanda.

Rayon Sports yateganyaga nibura miliyoni zitari hasi ya 75 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukino, cyane ko amakuru yizewe yemezaga ko iyi kipe batazira “Gikundiro” yaba yari yagize uruhare mu kwakira APR FC muri Derbie, ariko ikakira umukino ubanza; biza kuba amahire ingengabihe isohoka yahaye icyo cyifuzo umugisha.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe taliki 14 Nzeri ugomba gushakirwa ikindi gihe uzakinwaho!

Related posts

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]