Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yasezereye Azam FC yerekeza mu Cyiciro cya kabiri cy’ijonjora rya CAF Champions League nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 [2-1] mu mukino wo kwishyura muri Stade Nationale Amahoro kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 Kanama 2024.
Ibitego bibiri by’Abanyarwanda babiri: Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert byafashije Ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukomeza mu kindi cyiciro cya Champions League ku giteranyo cy’ibitego 2-1, aho byitezwe ko igomba guhura na FC Pyramids yo mu Misiri.
Wari umukino wa “Nonaha cyangwa birorere” kuri APR FC kuko yasabwaga kuwutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, ni nyuma y’uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0 cya Johnier Blanco i Chamazi muri Tanzania.
Umunya-Sérbie utoza APR FC, Darko Nović yari yahisemo kubanza mu izamu Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila; Gilbert BYIRINGIRO, Clément NIYIGENA, Yunussu NSHIMIYIMANA, Claude NIYOMUGABO [Kapiteni] mu bwugarizi; Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga bari imbere y’ubwugarizi; naho Gilbert MUGISHA, Mamadou Sy, na Ruboneka Jean Bosco bakinira inyuma ya Muhamadou Lamine Bah.
Ni mu gihe Azam yari yahisemo kubanza mu kibuga Mohamed Mustafa, Lusajo Mwaikenda [Kapiteni], Cheikh Sidibe, Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolf Mtasingwa, James Akaminko, Franck Tiesse, Jhonier Blanco, Feisal Salum Abdallah bakunze kwita “Fei Toto” na Gibril Sillah.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatangiye umukino ubona ishaka igitego hakiri kare, Azam FC yo wabonaga gahunda ari ugutinza umukino kuko yari ifite impamba y’igitego yatsindiye mu rugo.
Ku munota wa 5 Ruboneka Bosco yahinduye umupira ashaka Mamadou Sy ariko wifatirwa n’umunyezamu. Ku munota wa 17, APR FC yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco, yahise arihana Sy ashyizeho umutwe umupira ufatwa n’umunyezamu mu buryo bworoshye.
Nyuma y’iminota 11, Seidu Dauda Yussif yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mohamed Mustafa arawufata. Ku munota wa 31 Niyomugabo Claude yahinduye umupira ariko Ruboneka ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y’izamu gato.
Lamine Bah yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 33 ariko umupira ntiwafata ku kirenge neza. APR FC waboanaga irimo ikina neza, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 45 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira mwiza wari uhinduwe na Niyomugabo Claude. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Azam FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Cheikh Tidiane Sidibe yahaye umwanya Pascal Gaudence Msindo. Ku munota wa 56 Niyomugabo Claude yagerageje guhindura umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Mustafa arawufata.
Ku munota wa 58, Azam FC yongeye gukora impinduka, James Akaminko yahaye umwanya Ever William Meza Mercado ni nako Franck Tiesse yahaye umwanya Cheickna Ahmadou Diakite. Ku munota wa 62 Taddeo yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Mamadou Sy arawuhusha usanga Mugisha Gilbert ahita atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka za mbere Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey.
APR FC yongeye gukora impinduka 2 ku munota wa 74, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma binjiyemo havamo Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ni nako Taddeo Lwanga wagize akabazo k’imvune yahaye umwanya Aliou Souané.
Iminota ya nyuma Azam FC yasatiriye bikomeye, icyakora umunyezamu Pavelh Ndzila ba ba myugariro be bitwara. Icyakora hagati aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na yo yanyuzagamo igasatira ariko abarimo Ruboneka Jean Bosco na Victor Mbaoma Chukwuemeka bakananirwa gukora igikorwa cya nyuma.
Umusifuzi yahushye mu ifirimbi APR FC ikiyoboye n’ibitego 2-1, ihita ikatisha itike y’imikino ikurikiyeho, aho byitezwe ko izesurana na FC Pyramids yo mu Misiri yatsinze JKU yo muri Zanzibar ibitego 6-0 mu mukino ubanza.