Rayon Sports ibayeho nk”umwana w’imbata”, yiremeye isoko y’amikoro yo gucuma iminsi

Rayon Sports irakira Mukura mu mukino wa Gishuti kuri iki Cyumweru!

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe idafite umuyobozi mukuru watowe mu buryo bw’amategeko nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yateguye umukino wa gishuti izahuramo na Mukura Victory Sports et Loisirs uzaba ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Uyu mwanzuro Rayon Sports yawumenyesheje abakunzi bayo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024; ibasaba kuzitabira ari benshi.

Iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro make; ibyatumye itandukana na bamwe mu bakinnyi bayo nka Niyonzima Haruna, abandi bahagarika imyitozo bitewe n’imyenda iyi kipe batazira “Isaro ry’i Nyanza” yari ibabereyemo.

Ibi ariko urebye mu kibuga, usanga bitari kugira ingaruka ku musaruro mu kibuga nk’uko bamwe mu bakinnyi bayo babigarutseho mu bihe bitandukanye, kuko mu manota atandatu ahwanye n’imikino ibiri iyi kipe yakinnye, yayabonye imbumbe.

Rayon Sports rero, mu gihe nta mikino ya Shaampiyona Shampiyona y’u Rwanda iri muri izi mpera z’icyumweru, Rayon Sports na Mukura zigiye kwigaragaza zikina umukino wa gishuti uzabera kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Kwinjira ahasanzwe bizasaba kwishyura ibihumbi bitatu by’Amafaranda y’u Rwanda, ahatwikiriye hishyurwe bitanu, muri VIP hishyurwe icumi naho muri VVIP hatangwe ibihumbi 20. Kugura itike ni ukwifashisha uburyo bwa *702#, ugakurikiza amabwiriza.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izagaruka ikina na APR FC tariki ya 19 Ukwakira 2024 [niba nta gihindutse] mu mukino uteganyijwe kubera muri Stade Nationale Amahoro.

Abakinnyi ba “Gikundiro” bakomeje imyiteguro ntabwo harimo abakinnyi 8 bari mu makipe y’ibihugu; nk’abakinnyi 4 bari mu Ikipe nkuru, Amavubi; Fitina Omborenga, Aimable Nsabimana, Hadji Iraguha na Kevin Muhire.

Abari mu Mavubi y’Abatarengeje imyaka 20 y’aamavuko barimo Pascal Iradukunda na Paul Jesus Sindi, mu gihe abahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba Mu Rugamba” ari Aruna Moussa Madjaliwa na Abdul Rahman Rukundo bakunze kwita “Paplay”.

Rayon Sports na Mukura ziratana mu mitwe kuri iki Cyumweru!
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino!
Btitezwe ko Abakinnyi badasanzwe babona umwanya bazigaragaza!
Serumogo Omar byitezwe ko azafata umwanya wa Omborenga Fitina uri mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda